Kelly S1 Episode 11

KELLY

Part 11
_________
Duheruka ubuzima bwabakundanye busa n'ubugiye guhinduka kumvo z'uko bari bashitse kwishuri.
Ariko kandi hari ikintu Alexi na Elina barimo gusa nabakinisha.......part 1.
.
.
Reka dutangirire inyuma y'icumweru ishuri ritangiye,..
Sasa aho ibintu biryohera izina rya Kelly ryahuye n'iryawamukobwa bazanana mumuduga akaza atavuga,bo biga muwa 3,
Nancy,Alexi bo na Simplice biga muwa 2 mugihe Elina we yiga mu 1.
*
Kelly inyuma yokubona uwo bicaranye atarimo kuvuga yaketse ko byanze bikunze afite ikibazo,..
Niko kumwegera rimwe muri pause ati" #Daana wambwiye ikibazo ufite!"
Daana"Kelly ndeka,
ubu ndibaza icyo maze kuri iyi si bikanyobera"
Kelly"oya Daana ntukavuge utyo kuko niba ukiri muzima ni kumpamvu nawe utomenya.
Mbwira ngire icyo ngufasha"
Daana yatangiye kurira ati"Moise warampemukiye kandi sinzakubabarira na rimwe!!!"
Daana byanze ko akomeza kubera amarira menshi,
Kelly nawe afatwa n'ikiniga akurayo mouchoir aramuhereza.
.
.
Tuze muwa 2 ahiga Nancy,
we yicaranye na Simplice ntakibazo
bafite....
Gusa kuntebe iri hirya yabo gato hari undi musore utarimo gukurikira ahubwo arimo kwirebera Nancy atamuvanaho ijisho,
uwo bicaranye yarabibonye aramukoma ati"yewe Bruno uri mubiki?"
Bruno nukwikanga kwinshi ati"asyiii urabona ngo urankanga!
Uzi ko naringize ngo ni mwarimpu unkomye,..
Egide ati"ndinda ngukanga wari mubiki?"
Bruno"urabona uriya mukobwa wicaye hariya imbere,
urya kuva nashika aha simuvanaho ijisho"
Egide"nkabibona njye narebaga uburyo umwitegereza nkibaza niba iyo wahora atabakobwa bahaba"
Bruno"barahaba ariko uriya we yankuyemo umutima kabisa"
Bakiganira mwarimu arabafata...
.
.
Bukeye bwaho muri pause Simplice na Nancy baraganira...
Nancy"mbega umunaniro!uzi ko wagirango niriwe gutashya"
Simplice"byo uriya mu prof wagirango ntaruha,arigisha ukagira n'ikimashini"
Nancy"ahubwo we,wabonye bariya bahungu bicara hirya yacu...
Barasakuza bakarenza ubanza badakurikira"
Simplice"ahaaa!!iyo uba uzi impamvu bakubagana ntuba uvuze utyo"
Nancy"none se babikura kuki?"
Simplice"amatwi ansumira ngo burya uriya witwa Bruno ntagukuraho ijisho"
Nancy araseka ati"kagire inkuru!!
Bizamugeza kuki?"
Simplice"umva nawe!ahubwo umwitege muri iyi misi"
Nancy ati"arambabaje,..
Reka ahubwo nge kwirabira cheri"
.
.
Uko abo baganiraga niko kurundi ruhande Alexi na Elina bariko baganira ukwabo...
Alexi"niko Eli urabona ute ibyigwa?"
Elina"nibisanzwe,ubundi se sicyo umunyeshuri yemera"
Alexi"sha nge ndumva ntazabishobora"
Elina"siwe watwenze Kelly ngo ntabyo azashobora?"
Alexi"umva kandi ngo pause iraheze!uzi ukuntu nanga gusubira mwishuri"
Elina"pu ngaho genda  ureke imiteto!!"
Alexi"ibyigwa byiza turaza gusubira"
.
.
Kelly n'abo bigana bo basuhotse batebye abandi bamaze kwinjira,
Kelly yasohokanye na Daana bagenda baganira rimwe bakanatwenga.
Aho ibintu bihurira
Mugusohoka baciye imbere y'ishuri Nancy na Simplice bigamo.
Nancy yarababonye arabitegereza mpaka barenze.....LOADING PART 12


0 Comments