JIMMY THE WARRIOR E05


Break Stories for Everyone
JIMMY THE WARRIOR
Part 5
_________________
Duheruka Group iyobowe na Nick irigushakisha ikimenyetso cya 3 ndetse na Map ubundi bagashikira ubukungu ariko tutari twamenya neza ubwo aribwo, Ornella nawe yaramaze kugonga umuntu igihe yararimo gukurikira agakende ,ariko igitangaje nuko acyitegereza neza akabona imafu inyuma ye agahita ahwera.
Yarinde?....
.
.
.
Jimmy mukubibona yarebye inyuma ati"ariko petit frere,kuki wankurikiye?ura
bona utamukanze!"
Ubusanzwe Imafu ntivuga ariko kuri iyi ncuro yaravuze ati"grand frere ntabwo nari kureka kuza kureba icyiza nkicyo"
Jimmy"ariko ntiwari kumwiyereka gutyo!"
Jimmy ahita aterura ornella afata umugozi bene yayindi irandaranda mwishamba azamuka hejuru aho aba.
.
.
.
Abahiga ikimenyetso ca 3 co gikomeje guhiga,
Gusa kandi hari ahandi bageze bati"turahabonye!"
Nick ati"muhacukure byihuse"
Nick ahita afata phone ahamagara silas ati"aho ikimenyetso kiri twahageze"
Silas"ok reka nze ndebe"
Ahita abwira abwira umugore we ati"ndaje gato hari icyo bampamagariye"
.
.
.
Ornella nawe yashikanwe munzu araryamishwa,
Ya mafu yahise iza iti"Jimmy,uyu mukobwa wamukuye he?sinakubujije gukora kucyo ubonye cyose?"
Jimmy"oya mama,njye namubonye numva ndamwikundiye ngiye kumureba rwa petit frere rurankurikira ahita yikanga!"
Nyina(imafu)"pu numa!reka tumukangure kandi uhite umusubiza iyo wamuvanye!"
Ahita (nyina cangwa se imafu)yegera amija utuzi kumaso ya Ornella,afungura amaso!
Arebye neza yongera kubona ya mafu ahita ashiduka avumbuka yiruka ahanuka hejuru(mwibuke baba hejuru mugiti),
Jimmy nawe arabanguka afata umugozi acakira umukobwa bamanuka neza bitonze.
Bageze hasi Ornella yitegereza igisore arinako nacyo kimuraba,
Umukobwa ahita amwishikuza ariruka Jimmy nawe arakurikira...
.
.
.
Nick n'abasore be bamaze gucukura ikinogo kinini,
Silas nawe yarahageraga....
Nick"boss ibikorwa biri kugenda neza,mukanya turaba dufite ibimenyetso bitatu bikwiye"
Silas"nuko musore!kandi burya wewe ndakwizera"
.
.
.
Ornella nawe yakomeje kwiruka ariko jimmy ntamuvaho agezaho
Agezaho arahagarara!
Ornella"ariko wamvuye inyuma ko ntakuzi!!"
Jimmy"gerageza wifate,ntakibi cyanjye"
Ornella"gumaho rero winyegera"
Hari icyahumye inyuma ya Ornella ahindukiye asanga ni # lion ahita agwa munda Jimmy!!!
Jimmy nawe yumvise ntagisa nabyo aragumbatira mama!!!
Ornella nawe yumva ntakivuga arunamuka,
ati"cyagiye?"
Jimmy nawe aramwegura ati"ntacyo ikugira !!!"
Ornella arahindukira abona koko lion iratekereje ati"none se iyi si lion
?"
Jimmy"niyo ariko iranyubaha ntacyo yakora ntayibwiye!"
Ornella"bishoboka bite NGO uzitegeke uri umuntu?"
Jimmy" naje muri iri shamba ndi
umwana muto cyane,ndikuriramo ndikumwe nabyo"
.
.
.
Tubasige baganira maze tuze kuri Silas n'abasore be...
Bagezaho bakurayo akantu kameze nka kabumbano,
Bakigafa karacanye nkà zahabu!!!
Nick" nta nkeka ubukungu turabukozaho imitwe y'intoke"
Silas"nibyo pe!ubu igisigaye ni ugupanga uburyo twazabona map"
Nick"nabyo bizoroha"
Bahita bategeka abasore gutaha....
.
.
.
Tugaruke kuri Jimmy...
Ornella"none se ntababyeyi
ugira?"
Jimmy"ababyeyi banjye bishwe imyaka 20 ishize ubwo nari nkiri umwana muto,
Ntakintu nakimwe nzi kurupfu rwababyeyi banjye"
Ornella yumvise agahinda azenga amarira gusa!!!!
Jimmy nawe akomeza kumwiganira ati"ubu ntababyeyi cangwa umuvandimwe uretse ziriya mafu wabonye"
Ornella ati"pole ncuti,ariko ukomeze kwigumya wenda igihe kimwe muzabona"
Jimmy nawe ntacyo byamubwiye ati"waza nkakwere utuntu muri iri shyamba?"
Ornella ariyumvira ati"ntakibazo!"
Jimmy ibineza byamugaragaye mumaso ahita afata akaboko Ornella barerekera....
.
.
.
Silas ,Nick n'abasore babo bari bamaze kugera munkambi.
Mama ornella yaje kwakira umugabo ubona bishimye,
Sasa aho ibintu biryohera Silas ntakintu nakimwe akunda nk'umukobwa we,Ornella!!
Ati"ornella arihe ko mutarikumwe?"
Mama"ntawe nigeze mbona Ahubwo nibazaga ko mwajyanye!"
Silas"eka da!kuva bwaca ntiyigeze aboneka?"
Mama"oya pe!"
Batangira kubaza buri umwe ariko habura n'umwe wahamenya,
Sibwo binjiye amashamba kumushakisha!!...LOADING PART 6


0 Comments