JIMMY THE WARRIOR E04


JIMMY THE WARRIOR
Part 4
_________________
Duheruka abakambika batangiye kwubikira amahema,
Hagataho wa mwana wacu Jimmy yaramaze kuvamo umusore wagatangaza.
Biraherera he rero?Kurikira....
.
.
.
Inzu zarubatswe mbese hacika inkambi nezaneza....
Ornella"papa ko nshaka kwoga amazi y'uruzi?"
Silas"ntacyo reka nkurabire abarinzi maze ugende"
Ntagutinza abarinzi barahamagawe Ornella ajya kwoga.
.
.
.
Jimmy nawe ntakandi kazi yagiraga uretse kwirirwa akina n'inyamaswa zitandukanye byumwihariko imafu yafataga nk'umubyeyi we.
Bikamwigisha guhiga,bikamuvura mbese akama muribyo gusa igihe cyose.
.
.
.
Ornella nawe yaramaze kugera mumazi ariko mubarinzi be ntawari yemerewe kumurebaho.
Reka noneho camera ituzamure hejuru kwibuye ryitanguye,
Jimmy niho arimo kwitegereza yitonze umwana w'umukobwa.
Umukobwa nawe yaryohewe gusa ahindukiye gato hari icyo yabonye kimwitegereza ariko ntiyakibona neza kubera amazi,
Ahita yihungura ariko asanga ntacyo.
Kumutima ati"narebye nabi!!!"
Ariko Ariko twe twabibonye ntawo yihenze ahubwo yari jimmy warimo kumureba.
Ornella nawe yari arangije kwoga avamo afata imyenda arihungura arangije arambara gusa kandi Jimmy ntamukuraho ijisho.
.
.
.
Jimmy yaje kwumva urusaku rwimafu ahaguruka yiruka maze Ornella aramubona ariko ntiyabona isura.
Jimmy nawe yakomeje kwiruka agira aho agera azamukira kumugozi yihuse.
Ageze hejuru yasanze imafu imutegereje n'imfunguro nziza cyane.
Jimmy yakiriye ifunguro atangira kuvuna ariko kandi muntekerezo ze yaguma kwibunera amafoto ya Ornella ubwo yarimo kwoga.
Mugufungura yakoze mbiombio bishoboka ahita amanuka yihuse asubira kuraba Ornella.
.
.
.
Tugaruke munkambi..
Silas afite umujyanama wahoraga umugendanira witwa # Nick barimo baganira,
Nick"boss ibimenyetso bibiri byarangije kuboneka,
Harabura icyagatatu na map ubundi ubutunzi ukabushikira"
Silas"turabironka dute rero?"
Nick"icyihutirwa n'ikimenyetso c3 hagasigara map.
Icyo nacyo ntahandi kiri atari muri iri shamba"
Silas"toranya abasore mushakishe
ariko bibe ibanga kuko ntashaka ko umugore n'umukobwa wange babimenya"
Nick"yego Boss!"
.
.
.
Ornella nawe arimo gutaha yongeye kubona cyagisore(jimmy)...
Ati"kiriya ni cyande?"
Abarinzi mukureba ntacyo babonye,umwe ati"madam ntakintu tubona!"
Ornella mugusubira kureba yabuze ikintu biramuyobera atangira kwibaza ko arimo arota!!!
Barakomeje kugenda arinako amasaha yakomeza kwisunika....
.
.
.
Barakwereka mugitondo cyakare,
Ornella yazindukiye mwishamba gufata amafoto na camera ke,
Yarafotoye udufoto twinshi.
Aho ibintu biryohera si ahandi,
yashize camera hasi aja kwiherera ,agarutse arayibura.
Arebye hirya abona
Akana k'inkende niko kayifite,
Ornella"wampaye camera yanjye wakantu we!!"
Agakende ko ntikavuga ahubwo kararebera muri ya camera ye kakishima,kabona agiye kugasatira kakigirayo nawe agakurikira...
.
.
.
camera iratuzana kurundi ruhande,group iyobowe na Nick irigushakisha aho bakura ikimenyetso ca 3.
Barazenguka buri hamwe mwishamba.
.
.
.
Ornella we yakomeje gukurikira
agakende agenda areba hejuru, azagushiduka hari uwo agonze!
Yitegereje uwo agonze arashoberwa,are
bye inyuma ye abona hari imafu!!
Ubwenge buhita butakara aragwa......LOA
DING PART 5
6 juin, 18:50 · Public
12 265 personnes atteintes ·


0 Comments