LOVE AFTER WAR E76


STAY WAITING
Episode 76
________
Ep 75 yarangiye monia amenye ko raissa ari mushikiwe.
Bop na isabelle bo imodoka yari ibaguyeho.
Byakomeje bite?
Kurikira...
.
..
.
.
Kumbe imodoka yari iguye inyuma.
Isabelle yafunguye amaso abura bop,arebye hanze aramubona nawe ava mumodoka.
Imodoka hirya zakomeje kwicura intembe arinako abantu bapfa ,
Isabelle"yo mana yanjye! Dore iriya bus igiye kurwa kandi irimo abana "
Bop nawe yarabibonye areba  kuri bag  ye mumodoka ya isabelle hahita havamo ibyuma biza byicomeka kumaboko ye arangije arabanguka afata ya bus ayibuza gutemba n'amaboko.
.
..
.
.
Kurundi ruhande afande jonas yari amaze kumenya aho umusore ageze kandi ko abari barungitswe kumufata mw'ishamba ko bose yabishe ahita noneho yohereza ingabo z'ibyuma kumufata gusa uwo bafata ubanza batamuzi !!!
.
..
.
.
Bop we akimara guhagarika ya bus abana baramushimiye gusa nohirya abandi bari bakomeje gupfa kandi bakeneye ubufasha bwa bop.
Bop abonye ko bitashoboka ko ahagarika imodoka zose zarimo
gukora impanuka yahise akoresha magic power azamuka mukirere zose azihagarikira aho zigeze !!
Ubwo yatangiye kugenda amanura imwe kuyindi aziparikisha neza!!
Isabelle kuruhande yari yabaye nk'ikibumbe!!
.
..
.
.
Monia akimara kumenya ko raissa ari mushikiwe yamucyuye murugo,
Ategura ibirori by'igitaraganya !!
.
..
.
.
Bop we yaramaze kugarura umutekano ahita amanuka.
Isabelle yavuyeyo aramuhobera ati"mbega!Ukoze akazi keza"
Ako kanya za ngabo zibyuma ziti"amaboko hejuru"
Bop we ntamwanya wokwitanga yari afite ahubwo yarebye hirya abona ya bus yarimo abana bavuyemo ihita yitambika ikingiriza abasirikare(mwibuke imbaraga afite zituma akoresha ikintu icyaricyo cyose akoresheje amaso gusa)maze we na isabelle baracika.
.
..
.
.
Tukugarukire kumwami aho yeretswe video igaragaza ahabereye impanuka,
Yve"ntabwo wakagombye kumurungikira ingabo"
Jonas"ariko nyakubahwa ni umunyabyaha uhirwa n'igihugu"
Yve"ndabizi ariko noneho tumukeneye ari muzima kandi mumahoro"
Jonas"kubera iki umunyabyaha mumugira
umwere?"
Yve"hari impamvu"
.
..
.
.
Kumbe si uwo wenyine wari warose ayo mashusho na monia na raissa aho bari barayaronse.
Raissa"ko noneho mbona atandukanye na mbere?Ubonye uburyo yishi izo ngabo?(hamwe mwishamba)"
Monia"ariko jyewe mfite  ikizere ko agifite intekerezo za kimuntu kuko ufatiye kukuntu yitanze muri iyi mpanuka biragaragara"
Raissa"colonel maker ntajya arungika umusirikare we kubusa,
Kandi kuba yohereje bop akanamukorera intwaro zingana zityo(yamaboko y'ibyuma yakoreshe asama ya bus) byanze bikunze igihugu gifite imyaku"
Monia"tubibwire umwami"
.
..
.
.
Urukundo burya sikintu!!
Brian byanze ko yigumya byibuze imisi 2 ahubwo yararimo asatira iwabo wa keilla ,
Bakimukubita amaso atari yanasuhuza bose bagiye kumavi baramwunamira!!
Brian nawe yahise abanguka ahagurutsa mama keilla ati"ndi hano nka brian apana nk'igikomangoma brian.
Ntampamvu zo kunyunamira"
.
..
.
.
Munzira bop yaje kugira aho agera ava mumodoka,
Bop"wicunge"
Isabelle"ko uvuyemo aha niho utuye?"

Bop"singira aho ntuye ndi ingenzi"
Isabelle"waje tukajyana murugo tukagucumbikira?"
Bop"mfite amahera ndajya muri hotel"
Isabelle yahisemo kugenda maze bop areba hirya no hino ko atawumureba abonye atawe akanda ya telephn zankweto zimuzamukana hejuru mukirere kure kubyo amaso atamubona .
Agezeyo yongeye gukanda hahita hagaragara umutaka uramutwikira,
Ati"wakoze akazi keza pauline"
.
..
.
.
Reka dukubitire muri indiano,
Colonel yamaze gutegura intwaro n'abasirikare,
Yihinye kuruhande ahamagara bop ati"witeguye urugamba?"
Bop"nditeguye rwose"
Phone ivaho ...
.
..
.
.
Colonel nawe yahise ajya imbere y'ingabo ze ati"mwese muzi inshingano dufite"
Bati"turabizi nyakubahwa"
Colonel"mwese mwitegure nimugoroba turajya kurugamba rwanyuma kuritwe!! ".....LOADING EPISODE 77.
.
Hagiye kuba intambara idasanzwe.
Ninde uyitsinda?

0 Comments