FINAL KILL S02E06





FINAL KILL 
SEASON 02
Episode 6
Writer @Edouard_Safari
_____________________
Episode 5 Yarangiye Jordan Yambara ndetse anahize kuwo yari abonye arimo gukurikira Train ashaka gutabara abantu,
Ese yaba yarinde ?
Mwibuke na President ubwe yari ahaye akazi Bolingo na Louise ko boshakisha hasi hasi hejuru umunyembaraga yitambitse bagiye kwica pamela cyagihe yarimo agaragaza umwambaro uzajya wunganira ikiremwa muntu.
ESE AHA NIKI KIRI BUKURIKIRE ?
TWAGIYE ..
.
..
.
.
Dutangirire kuri terrain ahari kubera byose train iri kunyura kumuvuduko uhambaye,
Ako  kanya Louise na Bolingo barahageze ndetse barikumwe nawa mu hucker wabo w'Umuhatari,
Si abo gusa ahubwo no kuruhande Lincoin na Stecy nabo barahageze (Wibuke mission yabo niyo gukusanya Abanyembaraga kuva muri Times zitandukanye kuko niba mwibuka uko Heroes yarangiye n'Amagambo Umusaza #Selector yasize avuze ko ikibi cyugaraniwe kumubumbe wa Jupiter ariko atari ibyiteka kuko Igihe kimwe kizongera kikagaruka,Rero bagombaga kwitegura hakiri kare kugira Nikigaruka kizasange ba Defenders bakomeye kukirenga cyane ko abari bahari hafi ya bose imbaraga zabo zaRi zarangiye byiteka )
ABATABIZI MUSHAKE #SEASON YITWA HEROES NEVER DIE ,CYANGWA MUNYANDIKIRE WHATSAPP +255759114520.
.
.
Twakomeje aho twari tugeze,
Uko Stella na Lincoin bakahageze ,
Lincoin"Uri sure ko aha turi buhabone ikidasanzwe ?"
Stella" Iyo uri gushakisha inyama ntaho udashakira kuko mukirere haba inyoni,mumazi haba amafi usibye inyama tuzi kubutaka,
Rero Aha byanze bikunze tugonba kuhakura icyo dushaka"
Lincoin"Ariko uramenye ntitugomba kwivanga cyane mubibazo bya hano "
Stella"Ndabyibuka neza cyane "
Bakiraho hari moto iteye ukwayo yabanyuzeho kumuvuduko urenze ukurikira Train 🚲
Abaturage bayibonye bahita basemerera bati " HOLY HERO bwanyuma arigaragaje "👋
Louise na Bolingo nabo bahita binjira imodoka barakurikira ,
Wa Hucker nawe ahita arekura Drones zitatu zikurikira Moto kubera yo inyaruka kurusha imodoka ,
Stella na Lincoin nabo bakoresha imbaraga zabo bo bahita babura pyuuu !!
.
..
.
.
Tuze Sasa imbere aho Train irimo kugenda ivuduka,
Sasa uwo babonye mbere utagaragara akaba ari nawe watumye Jordan( Holy Hero) ava murugo Yageze imbere kuri train asimbukira kuriyo ahagarara hejuru atangira kutekereza uburyo ari buyihagarike ndetse ahita anagaragara neza ariko kwisura harafutse,
Kumbe disi ni Pamela waruje gutabara😳
Mwibuke imyenda yambaye ikorana n'ubwonko bwe ,
Yahise atekera ko umwenda wahinduka ibyuma by'Imbaraga nawo uhita ubihinduka Aba nka Robot arangije ahita asimbukira imbere atangira gupeza Train ayihagarike itari yagera kumusozo,
Sasa kumenya ko imyenda ari inyembaranga zihambaye train yatangiye gupindagara aho yafashe ndetse aho yasize ikirenge umuhanda wa train ugenda ushwanyagurika irimo kumupeza nayo imisubiza inyuma ..🚋
Gafla Moto nayo yahise ihagera mazw uyitwaye ahita ayisimbukaho yikaraga.mukirere nkumugozi arinako azamuka hejuru yayo 😳 arwa asutamye ,
Ndeeeeee !! HOLY HERO ak Jordan or MR NJFK 🔥🔥🔥
Pamela kwegura amaso aRamubona mumutima ati "Byiza ubwo aje nawe aje kumfasha dutabare abantu badapfa "
Akimara gutekereza ahita asemerera ati"Holy Hero Witinda aho hejuru,Shaka icyo ukora Duhagarike Train abantu badashira "
Hmnnn! 😳 nani kasema hayo ? kipindi hiki sidhani kama amekuja kwa nia nzuli maana loho imechafuka Leo hakuna cha maisha ya mtu ni KISASI tu!!
Holy Hero ntakindi yakoze yakoze kumatako Avanayo imbunda ebyiri zitari zaboneka kwisi yanone (Mwibuke we ni umuhanga Ninawe wasize design Y'Imyenda Pamela yambaye ) ahita yohereza urufaya rw'Amasasu kuri pamela 😳 Pamela nawe aba yabibonye nkejo ahita arekura Train Asimbukira inyuma y'Umuhanda !!
.
.
.
.
Pamela uko yagasimbukiye inyuma y'Umuhanda , Ninak Lincoin na Jordan bahageragara babona umurwano utangiye,
Holy Hero yohereje amasasu abonye Pamela atamufashe arahagarika asimbuka ava kuri train irakomeza we asatira pamela,
Pamela nawe abona aratawe ahita atangira gutekereza uko yakirwanaho ariko noneho imyenda ntiyagira icyo imufasha ahubwo iba imyenda isanzwe !!
Pamela yarikanze 😳
Holy Hero "Uratunguwe ?"
.
..
.
.
Kuruhande Lincoin na Stecy babireba ,
Lincoin"Ntakwivanga mubyahano ariko nka Defenders tugomba gutabara ntayindi nzira .
Stecy Shaka uko uhagarika aba bagiye guhangana nge ndahagarika iyi train"
Stecy" nicyo ngukundira ,utekereza vuba.
Ngaho bikore "
Lincoin ahita abura ajya kwitanganiza Train imbere ashake uko yayihagarika ,Stecy naw asimbuka Train ajya muruhande Pamela na Holy Hero bagiye guhanganiramo.
.
.
.
.
Pamela uko imyenda yakanze kumwumvira yahise abaza ati"Wowe urinde ?"
Holy Hero"Urambaza uwo ndiwe ?Niba utari wamenya ni uko bitanari ngombwa ko unamenya"
Pamela kongera gushaka gukoresha imyenda biranga,arinako umusore amwegera nawe asubira inyuma ,
Umusore nawe kumwereka ko anmurenze yahise asubiza imbunda kumatako tayali bikoraniremo n'Imbaraga zabo bwite !Stecy kuruhande nawe abonye ko ibyimbunda bivuyemo yanga guhuta yinjirira umurwano wabo ahubwo abanza gutegereza !!
.
..
.
.
Lincoin nawe yageze imbere kure ya Train aho umuhanda ugarukira arangije apima umuvuduko iri kuzaho arangije avanayo imbaraga (Mwibuke hari imbaraga bavana muri AUHC @#ANTI UKNOWN HUMAN CRISES ) azitega mumuhanda ,
Arangije akomeza kuzongera ,
Train yaraje n'Umuvuduko ikubitaho biyifatira feri inyuma ishaka gutemba ariko umusore aguma gupeza ariko ishaka kumusubiza inyuma ariko we imbaraga afite si izisanzwe mwibuke aza kuzuka yabonye imbaraga zirenze !!
Ryari Train idatangiye kugabanya unuvuduko ijya guhagarara !!😳
.
.
.
.
Kuri Jordan n'Umujinya wo kwihorera kuri pamela wamugambaniye,
Pamela abonye ntambaraga z'Imyenda asigaranye yahisemo kwataka kuri tecnique ze azi ,
Pamela atera Holy Hero akuramo,ahubwo Pamela agakubitwa  Gusa ndetse ukuntu ari kumukubita ntampuhwe n'Imwe ashiramo !!
Stecy nawe yanga kwinjirira !!
Ako kanya za Drones uko ari 3 Zoherejwe na Hucker ukorana na Bolingo zahise zibazenguruka bose barimo bahangana zitangira kuvuza urusaku rubababaza mumatwi bose batangira kubura control,
Stecy abibonye ashaka kuvanayo imbaraga azihagarike ariko atari yagira icyo akora Holy Hero ahita yifumbata mugituza maze imyenda y'Umwerubyambara ivanayo za Bims zituriza Za drones ndetse bose gushituka babuze Holy Hero ahubwo babona hari Pamela uryamye yahwereye 😳😦.......LOADING EP7.
.
.
AGIYE HE SASA ?





1 Comments

Tanga igitekerezo cyawe hano