FINAL KILL S02E05

FINAL KILL
Season 02
Episode 05
Writer @Edouard_Safari
Whatsapp +255759114520
______________________
Episode 04 Yarangiye Lincoin akubiswe amashanyarazi na Stella nyuma yo kumurwanya bashaka kumuhagarika batazi ikibazo bafite,
Jordan twari tumaze kubona neza ko atapfuye ahubwo yahoraga yambaye Isura ya fake murwego rwo kwihisha ,
Ese NIKI CYAKURIKIYE ?
REKA DUKOMEZE..
.
..
.
.
Dutangirire Kuri Stella ,
Nyuma yo gukubita anashanyarazi Lincoin ntakindi yakoze yahise yigendera maze Stecy asigara yegura Lincoin😳
Lincoin"Mukurikire wewe ngewe meze neza ,wibuke ko tumukeneye ari muzima"
Stecy"Wicunge Nanjye reka muhagarike "
Ahita yiruka aramukurikira 🏃
.
..
.
.
Nkuzane kuri Bolingo we na Hucker ndetse na Louise,
Bahise baza kwa President boss wabo,
President"Ngo umuntu w'Umunyembaraga ?"
Louise"Boss ,nari hafi gusoza mission ariko hati umusore witambitse bigaragara ko ari umunyembaraga Urenze kuko ari sharp kurusha daggers zanjye "
President"Mwabashije kubona Isura ye ?"
Hucker " nagerageje kuyikurura ariko ntabwo igaragara neza ,Ariko hari ikintu nabonye.
Isura yari yambaye Fake kuko Dagger Louise yakoreahe yabashije kumukomeretsa kwitama ariko ntamaraso yigeze ava ,ibi bihita bimbwira neza ko yari yambaye isura ya Fake "
President"Shakisha Amakuru ahagije mumenye uwo musore yari muntu ki !"
Bolingo "Sawa boss"
.
..
.
.
Kuri Stecy arimo kugenda yiruka akurikirana Stella,
Yabonye Stella imbere arenga ahita areba inzira ya Shortcut amutange imbere,
Kumbe uko anyuze Shortcut ninako Jordan nawe arimo kunyura aho hafi Acika ,
Sasa Uko Nawe yaje yambaye inkofera arimo kwihisha yakase kwikeri Ahita agongana na Stella ,
Jordan arebye neza mumaso ahita amumenya uwariwe,
Ati"Stella !"
Stella ntiyasubiza ahubwo ahita ahwerera mumaboko ye !!
Jordan atangira kumukangura ,akimukangura dore ngo Stecy arahagera Bakubitana amaso muyandi na Jordan kandi Jordan ntashaka umuntu umureba,
Stecy"Tuza nabwo ndi mubi"
Jordan we kuva yagambanirwa na Pamela ntamukobwa ajya yizera !!
Jordan yahagurutse Yataka ntabintu byinshi..
Stecy nawe amubonye uko aje aramwakira intambara ihita isutama !
Jordan ni Ingwanyi nziza kubona ashobora guhangana na Stecy,
Stecy bamushizemo iyambere arabanza arayumva !!
Kuyumva yabonye ko umusore akomeye ahita Avanayo Devil Slayer Sword ,
Jordan Ntaguhagarika ahubwo yakomeje kwataka,
Stecy kuyitemesha umusore yaramushibuye aserereka asubira inyuma Ariko habe no gutemuka ahubwo aho atemwe hahise hacana nka zahabu harangije Hahita hifunga ,
Uko hifunze ninako inkofera yari yambaye yakorotse Stecy amubona neza isura arangije ati"Jordan !!👀"
Jordan we ntiyitaye kuwariwe ahubwo yahise avana utubiye tubiri mumufuka adukubita hasi turaturika havamo imyotsi myishi ,Stecy ahugira kwifata mumaso Jordan mububangutsi ahita Aterura Stella capuu barabura !!!
.
..
.
.
Nkuzane kuri wamukobwa Utavuga ,
We Yibereye kwishuri ariko mwishuri baramutinya ,
Nawe ntakintu bimubwiye ahubwo we arakomeza akikurikiranira amasomo ye,
Sasa mwarimu urimo kubigisha arimo kubatera inkuru agira ati" ....uyo mwana Uko yashakaga ababyeyi be ntabwo bamuha umwanya ahubwo bakomeza kugenda bamukwepa ,uyu mwana yakuze afite umutima mubi ko ababyeyi be bamwanga ,
Uyu mwana bavuga ngo yavukanye umuvumo kuko ntamuntu wamwikozaga ndetse nuwashaka kumwegera byarangira ahuye n'Umuvumo..."
Sasa uko Yigana iyo nkuru yaragiye ihura neza n'Amagambo Umwana bahora bamubwira bihita bitangira kumuvanga mubwonko ,
Sasa uko bimuvanga yaragiye agira umujinya ahita afata ikaramu yarimo yandikisha ayijungunyira mwarimu nayo irangije ihita imujomba mujisho ,mwarimu atangira gutaka !!
Abanyeshuri babony ibyo mugenzi wabo akoze bahise basohoka birukanga !!
.
..
.
.
Sasa Hakuno kuri Se wa Richard,
Richard yaje kuhagera aramuramira,
Richard"Niki Cyari kibaye papa ?"
Se "Stella yacitse "
Richard"Yacitse ?Gute kandi amaze imisi myinshi asijziriye ?"
Se" ibi bivuze ko na Jordan atapfuye ahubwo yagarutse mubantu "
Richard"Ibyo bishoboka bite ?"
Se " Stella na jordan bahuje imbaraga zakozwe nase wa jOrdan ,iyo ingabo( Male) Ari nzima na ingore (Female) Iba ari nzima,ariko iyo Male izimye cyangwa igapfa na Female irapfa,ariko nanone iyo Female ipfuye Male yo ikomeza kubaho ariko nayo sample ntambaraga zirenze igira !!"
Richard"None turababona dute ko Stella arimo gushakishwa n'Abantu benshi "
Se"Stella afitemo Tracking device ,injira muri mudasobwa umushakishe"
.
..
.
.
Kuri Jordan na Stella,
Jordan yagejeje Stella aho akorera aramuryamisha ,
Aringije ahita yinjira Douche atangira koga,
Arimo koga yibutse ukuntu Stella yamutemye ariko ntatemuke,anibaza impamvu umuntu atazi yamuhamagaye izina Rye ,
Agitekereza byinshi Isaha ye yarasonye ahita ayikandaho hazamuka Projector ihita imwereka amashusho ya Television Irimo kuvuga Train Yabuze amaferi ikaba igiye kwica abantu ikitaraganye !!
Yarabirebye abona ntibimureba n'Ubundi ntamuntu acyizera cyane cyane abakobwa ,ahita ayizimya yikometeza koga,
Akiyizimya yongera gusona nabwo arayizimya  ,abona iri kumubangamira ahita ayivanamo ayinyuza hejuru ya Douche ajugunya hanze ,gusa mukurwa hanze ihita irwira bouton maze iriyemeza ,
Kwiyemeza itangira kuvuga amakuru igira iti"Train ikomeje kugenda isatira imanga aho umuhanda wayo urangirira,ariko turibaza niba White Hero Ari buhagere byose byatuyobeye ...."
Umusore muri Douche azibira amatwi !!
Isaha ikomeza iti" nubwo Tutari kubona White Hero bigaragara ko hari undi uje utagaragara "
Ikivuga ityo ,umusore yahise ava muri douche atanambaye Eswime afata isaha areba amakuru !!!
Abona neza hari ikintu kitagaragagara kiri kugenda cyiruka inyuma ya Train!
Arangije ati"Nicyo gihe ngo umbone neza ,No Justice Final Kill !🔥 "..........LOADING EPISODE 06
.
,
ESE UMUSORE AGIYE GUKORA IKI ?
.
Utazacikwa na Episode 6 BYEBYE 👋

0 Comments