HEROES NEVER DIE S06E25

HEROES NEVER DIE
Season 06
Episode 25
Writer @[100010101816820:0]
Whatsapp +255684922997
Web : www.eddyseries4all.blogspot.com
________________________________________
Episode 24 Yarangiye kuri jupiter, umwami Meizu, olivia ndetse na Thunder queen bahawe ikaze ryose bakanagezwa mucyumba bagombaga kwifashiha bashakisha Liam gusa ise hari undi mupangu yari afite kuk we ubwe yivugiye ko ashaka kwica inyoni ebyiri akoresheje ibuye rimwe.
ESE UWO MUGABI WARI UWUHE ?
Past ho Angela yarimo kwiyabwaho n'Abaganga nyuma yo kubona umugabo we avuye kumurongo bigatuma umwana atwite munda nawe bihinduka.
BYAJE KUGENDA GUTE KURIWE ?
Present ho Talker, nyirumunwa we yari amaze gupfa avuye muri ba defenders yishwe n'Umukobwa w'Indwanyi, gusa Sandra umugore we yari yahageze kandi ukuntu akunda umugabo we sinzi niba yari bumuhereze.
ESE YARAMUBASHIJE ?
Indani ho Liam urimo gushakishwa n'Umugore we, yari yigereye murugamba afatanije na Team Leader Jade ndetse yifashishe Tecnique ya Spider Skills abashije gukurura Roho ya Jade ayisubiza muri Jade( Umugabo wa Angela ) Maze imbaraga zo kubona icyari kigiye kuba Evil queen arazibura ahubwo hahita hahaguruka Jade 2 Bivuze ko bari babaye ba3 Kumuntu umwe !!
ESE NIKI CYAKURIKIYE?
Reka dukomeze....
.
.
.
.
.
Dutangirire muri ya Library sasa,
kuva Lincoin yafungura Flash cyagitabu pages zose zimaze gufunguka cyahise kiburirwa irengero ahubwo gihita kigaragara Future neza imbere y'Amaso ta Chania aho yarimo kureba kuri ecran uko ba defenders bahangana, 
akirimo kwibaza ibibaye hari ijwi ryahise rivuga riti"😦 fata icyo gitabu nicyo cyonyine cyagufasha guhagarika ikibi cyamaze kwigarurira isi"
Chania kumva ayo magambo yahise avuga ati"Selector !"
Kuvuga iryo jambo gusa dore ngo mubwonko bwe biricanga agatangira kwibuka kera atabonye,
Mwibuke uyu chania dufiyte aha siwe wanyawe ahubwo wanyawe yarapfuye yitanze igihe bakoze flash N6 Gusa apfa ubugingo bwe yabugabanijemo kabiri bumwe burapfa ubundi bujya mumazi aribwo hari umugore utwite yoze ayo mazi maze ubugingo bwakabiri bwa chania bumwinjiramo buhita bujya mumwana atwite buhindura ubwonko, isura ndtse nimbarga aho haje kuvuka umwana ufite ubwonko bukora cyane,avuka avuga neza nkuko chania umwana wa Chris na Angel Ciara yari ameze.
Ibi bivuze ko Albend na Chania ni abavukanyi,
Jade Team Reader ni Muramu wa albend
Chania ni mushiki wa sekuru wa Ally (Nakuru) 
Ubwo Stecy we aba umwuzukuruza wa Chania na Albend,
Abasomye neza Seasons zabanje murabizi.
Sasa amaze gufata igitabu ntakindi yakoze yahise atangira kugisoma !!
.
..
.
Murwambariro Jade mr Eyes, Liam ndetse na Jade Team Leader bari bafataniye Sandra (Evil Queen).
Gusa uko bigaragara Sandra ntabwo yoroshe kuko ari kubashira hasi uko baje kose,
Liam Yaratekereje arangije afata inkota arikata amaraso ayasiga Kunkota umwotsi utangira gucumba(Mwibuke we amaraso ye Ni poison) ,
Ahita yataka Evil Queen, Evil Queen uko akinga inkota amaraso ari kumutwika nka.Acide agahita arekura yihuse !
Liam kubibona Yabonye ko amaraso ari gukora neza akomeza guhangana, 
Evil Queen ahugira gukinga ngo inkota itamutwika Abandi bakaboneraho bamukubita babona kumushira hasi. 
.
..
.
.

Kuri Jupiter ho, Olivia kuri Machine Ntasanzwe, 
Thunder Queen ati"Urabona turi bushake umuntu kwisi yose yangiritse dupfe kumubona ?"
Olivia"Tuza turamubona,Ubwo Twarikumwe yankozeho, Kuva yankozeho amavuta nisiga amuriho kandi amavuta yanjye nay'Ikoranabuhanga ndetse mbasha no kuya Trackinga nkamenya uwayisize ahantu ari"
Meizu"Ngaho gira vuba "
.
..
.
.
Kuri Sandra n'Urangije kumwicira umugabo we (Talker),
Bahise batangira guhangana inkundura ariko slay Sandra ari guhangana nayo irarenze mbese Ifite umuvuduko Urenze kuburyo sandra kuyinesha bitapfa kumworohera,
Yooo sandra nawe yatangiye kumukatagura impande zose,Yahindukira akayibura ikavuga iramukase mumugongo !
Sandra yarakubiswe Maze Arwa hasi ihita nayo iza imuhonyora Mwizosi kirakanda arinako kimushinyagurira  iti"Mbega umunyantegeke !😄 harya ngo uriya nishe yari Cheri wawe ?"
Sandra"Wimuvuga uko wiboneye kuko ndaza kukwica nabi "
Igikobwa kiraseka cyane kiti"uraba utanabashije kwikikiza ngo uranyica uhorere umugabo wawe ?
Gusa kuko mukundanye Reka Nkwice murwego rwo kugufasha kuba kumwe nawe aho ari "
Gihita gitangira gukanda cyane disi ngo kimuturitse ingoto, dore ngo umwuka uratangira gushirana Sandra ndetse atangira kwibona arimo akina na Cheri we Talker 😭
.
..
.
.
Kuri chania Sasa,  
Yaragiye agusomera igitabu cyose maze nyuma yo kugisoma Ahita atarukira kuri machine agira ibyo atangira gukandaguza agenda abihuza muma codes nkaho arimo gukora codding ya Software runaka,
Sasa uko akanda Flash Lincoin yarimo areba yahise Imwiyaka Izamuka hejuru !
Kuzamuka Hejuru mukirere mama we Linda ati"Lincoin niwo mwanya,ufite imirwanire ihagije nicyo gihe ngo Utabare isi uhagarike so wawe"
Lincoin" mama nibyo koko Ko mpangana na Papa ?"
Linda" Umva Lincoin, urashaka so akomeze kwangiza ikiremwa muntu?
mwana wanjye narakwibyariye ndakuzi, umutima wawe ntiwakwemerera gukomeza kurebera ibikorwa bibi kabone nubwo yaba ngewe cyangwa so urimo kurimbura isi.
Iyo Flash iri mukirere Yikurikire Kuko hari uri kuyihamagara Ndetse niwe muntu ugiye kukuba hafi muri uru rugamba"
Lincoin"Mama. .."
Linda" mwana wanjye ntamwanya usigaye wo gutakaza, aho mugikapu harimo imyenda so yagukoreye, iyo myenda iragufasha kugenda mubihe ntacyombo nakimwe bigusabye kandi bikoroheye"
Lincoin"Ariko mama, uravuga ngo ngewe ngende kurwanya data nambaye imyenda data yankoreye koko ?"
Linda"Ibyo uzi biri kure cyane nukuri, wowe hagarika So ubundi ugaruke uri muzima Ubundi nkubwire ukuri "
Ahita akanda Telecomande afite maze ya breafcase irafunguka maze yamyenda yarimo ihita yiyambika Lincoin iramugurukana ndetse agenda akurikiye Flash Kuri speed nini cyane 😳
.
..
.
.
.
Kuri Jupiter Sasa,
Olivia yaje gukundirwa n'Amavuta ye abasha kubona Aho Liam aherereye ndetse abona ko anarimo guhangana,
Thunder Queen" kwega amerekezo ubundi duhite tujyayo faster"
Olivia"Amerekezo ndayafite duhite tugenda "
Bagihindukira ngo bagende Williams yahise yinjira n'Abasirikare ati" mutagira aho mujya"
Olivia"Musaza wa, kura ingabo zawe aha nge gutabara uwo nkunda !"
Williams araseka 😂 ati" Musaza wanjye ?Uwo nkunda ?
Ibyo se nibiki ? "
Olivia"Williams v munzira ngende ibintu bitaraba bibi"
Williams ati"Mubarase bose "
Turashize 😳 williams agiye kwiyicira mushiki we ?
Sasa Ibyo byarakaje thunder Queen maze amaso ye arahinduka aba umutuku ikirere kirahinduka, inkuba ziraturika amazi munyanyaja haba kwisi ndetse no kuri Jupiter !!
Williams arikanga ati"Thunder Queen (Umwamikazi w'Inkuba )😳
Barase "
Bahita barekura Amasasu, umwami Meizu ahita yitambika ashinga ya Spear hasi nayo ihita ivanayo imbaraga ihagarika amasasu Maze Thunder Queen akurura amazi yari muri icyo cyumba barimoAyakoramo ibisongo(Mwibuke we afite imbaraga zo gukontorora amazi) Byinshi Arangije ahita abyohereza mubasirikare barimo kubarasa !!
Ibisongo bose byabanyuze mungoto bose hasi.gusa williams we ari skillsed yarabihagaritse akoresheje akaboko kamwe !
Olivia Abonye musaza we Arimo kubangama cyane ahita akanda bouton iraho amatara arazima haza umwijima kuburyo ntawabona uwund akanda indi maze za Projector ze zihita zimurika zigaragaza amashusho Ya Olivia,thunder queen na King Meizu maze Williams biramucanga Atangira kwibura !!
.
..
.
.
Kuri Sandra uko yakanizwe n'Unwicanyikazi, 
Yaragiye yibuka ibihe byiza bagiranye na Talker maze umujinya uragenda urazamuka, 
Arongera arakanura areba irya Abona zankota ze aho zaguye arangije azamura akaboko Inkota aho ziri zitangira guceza( mwibuke aba bose bongerejwe imbaraga na AUHC )
Inkota uko zagaceze ubanza yarimo azikurura Kuko zahise zivayo ziza zigana umwicanyikazi nawe aba yazibonye Ahita atera icyinyuma inkota zimunyura musi nawe arwa hirya gato ahagaze !
Sandta afata inkota arangije yeguka nkimashini ntanugukora hasi !!
Agihaguruka hari iforo yahise ikoroka arayibona ahita atega ikiganza arayikurura iza muntoki 🗻 ifoto kumbe igaragaza umwana uri munda, 
Bivuze ngo Dandra aratwite inda ya Talker, 
Sandra Mumujinya ukabije ati"Iyi yari surprise nagahaye umugabo wanjye, none wamwishe atanamenye ko mutwitiye Ibi ugomba kubiryozwa Incuro 100"
Umwicanyikaxi"Ngaho bigerageze ndebe"
Sanndra ahita afata yafoto ayinaga mukirere ahita azunguza inkota yose ayikataguramo udushwange arangije ahita yataka bushya !!
.
..
.
.
.
Reka nkuzane Future sasa,
Chania akirimo gukandaguza Lincoin na Flash yarimo ahamagar bahise bashika,
Chania" uzanye flash ?"
Lincoin abanza kureba machine Chania arimo gukoresha zimukikije arikanga arangije ati" wowe urinde ?Aha nihe ?"
Chania"Ibyo sibyo by'Ingenzi wowe mpa Flash "
Lincoin ahita yobuka bwanyuma arimo gutwarwa n'Imyenda mama we yamuhaye hari.ijwi ryasigaye rimubwira riti" Umuntu uri busange kwikoranabuhanga uhite umuha Flash "
Arangije kubyibuka ahita amuhereza flash Chania ayikubita muri machine,
Dore sasa ngo Gukozamo Flash ibintu birahinduka duhita tubona Robot N6 iri ahantu hejuru mwisanzure yonyine ihagazeyo 😳
.
..
.
.
Kuri Evil Queen,
Amaze kubona ko agiye gushirwa hasi ntakindi yakoze yahise areka ibyo guhangana  ntambaraga akoresheje ahubwo ahita avanayo zambaraga ze zakirozi yahabwa na Se wa Lincoin ahita atangira kubaniga Bose atabakozeho ndetse abazamura ikirere !!
Dore ngo biranga ko bamwikura !!
.
..
.
.
Kuri Sandra hanze, 
Umwicanyi kazi yakoresheje ya Speed ye Sandra arabibona Nawe muburakari ahita yongereza imbaraga maze zankota ze ebyiri zihita zitangira kwikaraga kuri high Speed Zimuzenguka ariko kubera umuvyduko urenze zirimo gukoresha ziragenda zikora uruziga kuburyo umwicanyi kazi yataka inkota zigahita zimukata ataranegera !!
Sandra yafunze amaso arangije aravuga ati"Mukudwa,nicyo gihe ngo nguhorere ndetse mpagarike nikibi "
Arangije ahita akanura azamura amaboko maze zankota zihita zihagarara zirwizamo nyishi ziba nkamajana !!
Sandra yitonze ahita azohereza zose maze umwicanyikazi abona zije.atangira kuzikuramo uko akuyemo burimwe igahita ibura nkaho ari projector iri kubikora ijijisha !
Sandra kubibona, Zose ahita azohereza undi arakuramo ariko zose ziba ni Fake gusa zibiri murizo nizo orginal, 
Sandra nawe yarazikurikiye ahita anyura kumwicanyikazi arangije araparika inkota uko ari ebyiri azifashe !!!
😳 NINDE UTSINZE ?
Umwanyikazibyahise yifata mwizosi amaraso atangira kumanuka kuntoki !
Bivuzengo Sandra amutwaye ingoto 😛😛😦
ARIKO SANDRA NTAMASHYI MWAMUMPERA KOKO 👏
.
..
.
.
Kuri Jade Team Leader,
Baragiye baranirwa Bikabije hafi yo gupfa ndetse Evil Queen ahita atangira gukurura imbaraga zabo azinyunyuza, kweli ni umurozi kabisa 😳 
Sas akirimo Kubaniga hari izindi mbaraga zahise ziturika Bose baratarika, 
NINDE ?
Ntayundi ni Stecy n'Imbaraga za Devil Slayer Sword !!
Jade Team Leader ati "Devil Slayer Sword, ifitwe n'Umukobwa ?"
Liam nawe ati" inkota ya master ?"
Stecy arangije arahaguruka ndetse akikujwe na Five Stones zimurinze neza cyane !!😳 ........LOADING EPISODE 26.
.
..
.
HAAA, NONEHO EVIL QUEEN YONGERE AVUGE TU

0 Comments