FINAL KILL S02E03



FINAL KILL
Season 02
Episode 03
Writer @[100010101816820:0]
Whatsapp +255759114520
_______________________________________
Episode 2 Yarangiye ba Fishers bafite ibyishimo kuba barimo bakurura rwa rufi bavuga ko rurimo ubukungu,
Ese koko baje kurufata ?
Gusa nanone twari tubonyemo ba Stecy na Lincoin tuzi Muri #Heroes_Never_Die. 
Bo niki cyari kibazanye ?
Uwahoze Ari Vice president yari yaramaze kuba kibamba ndetse yari atumye ba guards be aribo bolingo na Louise Gushakisha uwo bise Holy Hero cyangwa se Intwari Y'Umweru, 
Bigaragara ko we hari uwo yashakaga ajya gutuma amabandi muri bank ariko akaza kuvangirwa na Holy Hero.
Hagataho Dr yakomeje kubika umubiri wa Stella neza yizeye ko Jordan atapfuye.
Ese koko Jordan ntiyapfuye ?
Dukomeze.....
.
.
🚫 🚫 MBERE YO GUKOMEZA NDASHAKA KUBAMENYESHA KO MURI #S01 HABAYEMO IKOSA KUMAZINA YABAKINYI AHO TWAFASHE #ELIAS ( umugenzi wa JORDAN ) TUKAMWITIRANYA NA #RICHARD ( uwafashaga JORDAN).
AHA HABAYEMO KWIHENDA MUMYANDIKIRE UKO ARI BABIRI BAKINYE ROLE IMWE ( Mwibuke Elias niwe wigeze kujya kurwarira kw Lyla murwego rwo kujijisha wamupolisi Stella kugirango jordan ahishe ko yariwe MR NJFK. 
NYUMA HAJE KUGARAGARA IZINA RYA RICHARD ARINARYO RYAJE KURANGIZA SEASON,
RERO KUGIRANGO TUDASUBIRA INYUMA KUBYABANJE, IZINA ELIAS NI UKURIKURAMO TUGUMANE NA #RICHARD
MURAKOZE KUDUTAHURA 🙏 🚫
.
.
.
.
Sasa Uko bagakuruye ifi..Ako kanya hari za Gold daggers (Utwuma dukoze munzahabu ) Zaraje zihita zikata imigozi barimo bakuruza yafi,
Maze uzohereje ahita amanuka aparika hejuru yayafi nayo iramureka !!
Kumbe uwuje yambaye n'Imyenda ikoze muri zahabu tupu !!
Abagabo kumubona barikanze 😳 
Dionise"Murase umuntu "
Abagabo bahita bafata imbunda Bohereza amasasu menshi, 
Kurasa Stecy aba yabibonye, yihuse ahita yohereza Devil Slayer sword iragenda ihagarika amasasu yose atari yagera kuri wamugabo wimyenda ya zahabu !!!
Devil slayer sword irangije kubikora ihita ibura yongera kugaragara yabaye gato muntoki za Stecy,
Bivuze ngo noneho azi kuyikontorors neza cyane nkase uko yabikoraga !!
Abagabo babonye ko uje arenze, 
Wamugabo w'Imyenda ya Zahabu yahise yitegereza cyane imeri arangije amaso ye arahinduka aba nka Gold (Zahabu) Maze abari mubwato bose abona ababi nabeza,
Ahita avanayo inkoni yazahabu aza azira mukirere..
abagabo bongera kurasa nawe ahita akaraga yankoni ariko akinga amasasu !!
Agira agere kumeri ahita avanay twa gold daggers twinshi arangije aratwohereza abagabo bose uk barimo bahiga ifi bose hasi !!
Hasigaye Dionise wenyine Mubwoba bwinshi maze umugabo ahita aparika kumeri !!

.
..
.
.
Nkugarure mumugi,
Hari umwana w'Umukobwa w'Imyaka nka 12 urimo kuva kwishure atambuka mumuhanda n'Amaguru,
Sasa arimo agenda hari indi modoka nziza yamugezeho ihita ihagarara,
Guhagarara hahise havamo abana b'Abakobwa babiri baramwitambika !!
Kumwitambika bati" Niko #Darcy harya mwishuri ngo niwe uri uwambere?"
Umukobwa Darcy yanga gusubiza ahubwo akata kuruhande arikomereza, 
Urugomo rw'Abana Bahise bamukurura umisatsi barangije bamujugunya inyuma"
Shoferi wari utwaye babana babiri baje bigenza kuri Darcy aza kubafata ariko abana bamuha gasopo bigaragara ko bari abana bo mungagari !!
Abana bagiye kuri Darcy uko ari babiri batangira guhondagura Na Shoferi atari butabare !!
Yoooo😭
.
..
.
.
Nkugarure munyanja rwagati,
Sasa Dionise abonye aherewe !
Yahise areba umwe mungenzi ziri mubwato ashimuta amifatiraho imbunda ati"Uramuka unyegereye uyu mukobwa ubwonko bwe ndabuturitsa "
Kumbe umukobwa yashimuse ni Stecy atabizi uko ameze 😳💥
Lincoin ashaka guhita yinjira mumurwano ariko mwibanga rikomeye Stecy aramubuza undi aratuza,
Umugabo w'Izahabu yaramwitegereje arangije ati"Ukeka ko ngewe ndi intersted n'Abakobwa ?"
Dionise"Niba uri umugabo kiza ubuzima bw'Uyu mwana w'Umukobwa"
Umugabo ahita aseka arangije ahita yohereza Dagger Kumukobwa ngo ihinguranye kuri Stecy na Dionise na Kweli yabanyuzemo Lincoin arikanga !!😳
Umugabo wa zahabu we ntakindi yakoze yahise asimbukira kumugongo wa ya Fi barerekera !!
.
.
.
.
.
Mumugi uko Darcy yagahondaguwe,
Abana bamusize ari intere barigendera,
Umukobwa yarahagurutse ntakuvuga akomeza urugendo gusa yanakomeretse, 
Arimo agenda hari indi modoka yamunyuzeho igeze imbere irahagara. Ntayundi yavuyeyo ni Bolingo,
Disi nubwo sebuja ahora amutuma mission nyishi mbi we yifitiye umutima mwiza, 
Yavuye mumodoka aza yiruka kureba umwana yaranyuzeho abona yakomeretse,
Yateruye umwana amushira mumodoka agenda amuganiriza ati"Mukobwa muto, Niki cyatumye ukomereka ?"
Darcy ari serieuse cyane kuko yitonze yarasubije ati"natsitaye ndarwa"
Bolingo "Reka nkujyane kwamuganga dore wakomeretse"
Darcy"Arik meze neza ntakibazo"
Bolingo "Oya wivuga utyo, reka nkujyane kwa muganga"
Darcy"Sawa ariko hari ahantu nshaka kunyura"
Bolingo hambwir tuhanyure duhite dukomeza kwamuganga"
.
..
.
.
Hagati munyanja sasa uko Gold Man yakagiye be N'Ifi ye, 
Stecy turabona ntacyo yabaye ahubwo Dionise niwe waguye hasi yapfuye,
Aha twakibaza, gute stecy atababaye😈
Kumbe ubwo umugabo yohereza dagger Stecy burya yabanje ahagarika igihe ibintu byose birahagarara Arangije yigobotora muri Dionise ajya kuruhande maze arekura umwanya dagger ifata Dionise wenyine 🔥
Lincoin "Umeze neza ?"
Stecy"Yego meze neza "
Stecy ahita akuramo agafoto Ati"Niwe ?"
Lincoin"Umenyeshejwe niki ko ariwe twaje dushaka kandi isura ye itagaragara  ?"
Stecy" uwo twaje Ntakunda abakobwa kandi Nuyu niko mubonye,
Igihe Dionise yari yanshimuse amukangisha ko ari bunyice, namurebye mumaso mbon ntamuhwe nazimwe amfitiye mpita mbikeka"
.
..
.
.
Mumugi sasa,
Wamwana Darcy aho yasabye Bolingo amunyuz mbere yo kujya kwamuganga ni kurupangu Rwabakire,
Yavuye mumodoka arangije araza arakomanga barakingura ahita yinjira,
Agezemo indani Bolingo ategerereje hanze Yumvise urusaku indani ahita asohoka Mumodoka ngo arebe ageze kumarembo ahita akubitana na Darcy arimo asohoka, 
Bolingo aramubaza ati"Niki kibaye indani murupangu ?"
Darcy"Nyine washaka kunjyana kwamuganga, rero ngewe meze neza ariko niba ugishaka kujyana abantu kwamuganga wakinjira indani ukabareba kuko bo babaye kundusha "
Bolingo arikanga 😳
Umwana Darcy ahita yikatira yigendera imuhira !!!
Bolingo we yakomeje kumva urusaku munzu ahitamo kwinjira akareba ikibaye indani !!
Kugeramo gusa !😳 icyo yabonye si ikindi ahubwo yabonye hari abakobwa babiri bakubiswe amaraso yuzuye.kumasura biramushanga ariko twe tubazi ni babana bakubita Darcy, ubanza yari yaje kubihora !!!
Bolingo yahise amenya ko byanze bikunze Darcy ariwe ubikoze asohoka hanze yiruka ariko asanga Darcy yanyuzeho kare !!
.
..
.
.
Reka Sasa nkuzane kuri Pamela,
Sasa kuva yagambanira Jordan na agahembwa amafarnga ubu ni umukire ndetse uyu musi ni umukire cyane aranagendanirwa na bodyguards, 
Uyu musi hari umukutano bari bafite nkabashoramari ba Company ya Tecnolgy imwe Jordan yahoze ayoboye ndatse akaba yarapfuye amaze gushiramo pamela,rero yarabikomeje ndetse Jordan atari yapfa ndetse na mbere yo kugira ajye kubwira Pamela ko yaza gukora muri company yari yamaze kumushiriramo shares nyishi Kuburyo naho apfiriye bahise bamugira umuyobozi wa Company kuvana na Shares nyinci afiteyo !!
Sasa Hari Tecnology mpya bari baramutse bari bushire hanze, birumvikana ko pamela ariwe wagombaga gufungura Imurika !!
Pamela mumyenda myiza ikeye yazamutse kuri Stadum hejuru arangije atangira ijambo ati" Ndabasuhuza mwese bashoramari,bakiriya,banyamakuru, abatware ndetse namwe mwese muri Rusange mukunda company yacu. 
Muri make nkuko benshi mwari mutegereje uyu musi,
Tugiy kubamurikira igikoresho gisha cyakozwe muri Tecnology ihambaye kigiye kujya gifasha abantu kudatakaza umwanya wakazi ngo barimo gukora ibikorwa bibatinza nko guhindura imyenda, koga,kwisukira ka cyayi,kwifatira dossier mugihe urimo ushira ibintu muri machine,gukora buri kintu cyose mububangutsi, ....
Rero nka Company ikora ibintu by'Ikoranabuhanga yabakoreye umwenda twise #FSA ( #Fast_Self_Aid ) ,Uyu mwenda iyo uwambaye ugakenera guhindura indi myenda ntabwo utegereza ko ujya mucyumba kwihindura, oya ahubwo uzaba Wambaye isaha irimo Ecra nkiya Telephone kuburyo nubwo uzaba urimo kugenda mumuhanda uyikanda maze ubundi imyenda ikihindura utayikozeho.
Igihe uzaba ushaka nko gufata akayi ariko ukabona kari kure yawe uyu mwenda uzabigufashamo kuko uzakweduka ukakuzanire utiriwe uhaguruka "
Akavuga umumenyesha makuru yahise amuciramo ati"Ariko nkurikije uko mbyumva Nakwa kumara akanya urimo gukanda yasaha iwukontorora nabwo kuzaba ari ugutakaza umwanya. 
Hab hari ubundi buryo byakorwa umuntu atiriwe ajya mwibyo byogukanda isaha ?"
Gusa umumenyesha makuru ubajije turabona ari wamusore wambara imyenda y'Umweru ukiza abantu ndetse batazira Holy Hero,
.
..


.
.
Nkugaruye kuri Bolingo, 
Nyuma yo kubura Darcy nkuko akana kari.kasize kabimubwiye byabaye ngomba ko ajyana babana basindira Darcy akabihora kwamuganga Darcy we yigrndeye kare,
Darcy we yaje aho atuye,ntahandi ni Muri Orpherna, 
Agezemo abandi bana ahasanze batangiye kugemda bamuvuga amagambo mabi arinako bamutunga intoki ariko we arabareka yikomereza munzu indani no mucyumba cye !!
Sasa umwana bisa nkaho akunda kwiga ariko abandi bana bose bamwishosha kuburyo umwanya wose aba yigunze wenyine, asoma ibitabu yarangiza agakina Video games,...bimusamaza. 
Akiri mucyumba cye, umumasera ujejwe gukurikirana abo bana yahise yinjira aza ashwana cyane ahita afata Darcy amusohora amukubita mbese nyine Darcy abayeho nkaho ari umucakara ntafatwa nkabandi bana. 
ESE IBI NI UKUBERA IKI ?
.
.
.
.
Hakuno Pamela yarasubije ati"Nyine nibyo narinkirimo gusigura.
ariko ko ukibajije reka ngihereho.
uyu mwenda uzaba ufite uburyo bubiri ukoreshwamo aribwo twise #HW ( #Hard_Way ) Akaba arinabwo nariho mvuga buzaba gukanda yasaha ikora nka Remote y'Uyu mwenda. 
Noneho hakaba n'Uburyo bwa #SW ( #Soft_Way ) Ubu bwo uzabushaka hari Small device yitwa *#HSMC* *( #Hight_Self_Mind_Control )*izashirwa mumubiri we noneho ikaba Nka Bridge (Ikiraro) Gihuza umwenda Na nyiri kuwambara.Rero icyo gihe umuntu uzaba wambaye uyu mwenda ntabwo azaba akeneye gukanda isaha kugira umwenda umukorere ikintu runaka ahubwo we azabitekereza maze muburyo bwihuse kuruta uko Nerves z'Umuntu zihuta HSMC izaba yarangije kuvugana N'Umwenda FSA bihite bibikors byihuse "
Ako kanya hari undi Yahise abaza ati"Rwose ndumva mwarakoze ikintu gihambaye, ariko nabazaga, ko akenshi products zikorwa n'Abahanga zikunze kwanginza abantu nkiyo ziba zitatekerejweho cyane, iyi FSA yanyu mwayikoreye Test kuburyo umuntu yayigura atabwoba afite ndetse akanemera ko mumushi HSMC mumubiri we ?"
Ntayundi ni Left Guard wa President ariwe Louise 😳
Pamela"Imbere y'Uko tuZa kuyimurikira isi twabanje kuyisuzuma bihagije "
Wamusore nawe ahita yongeramo ati"Mwarayisumye nkaba Developpers, Ese mushobora kuyitestinga imbere yatwe twese Mbese bigakorwa nawe ubwawe nkumuntu yizeye Product ye ?"
Pamela"Yego rwose "
Pamela ahita akanda Boutton hagira ahafunguka maze imyenda ivayo, 
Arangije ati"Jewe tayali mfite HSMC mumubiri wanjye, mukurikire uko HardWay ikora "
Akivuga atyo umwenda uhita uza uramwiyambika maze ati"Nkuko mubibonye umwenda ubwayo uranyiyambitse ndetse unyiyambotse narinze kuzamura amaboko cyangwa ikintu cyose kindiho,aha nuko narimbitekereje kandi ntari mfite akanya ko gutegereza.
Rero SFA ubwayo yishwanyaguye irangija iranyiyambika ntanikomye.
Gusa nkuko mubibona, umwenda ugaragara nkisarubeti isanzwe ikozwe mugitambara kinyerera ariko ntamufuko,
..byayidekora ngo igaragare neza mubantu "
Akivuga atyo umwenda uhita wihindura wishirako amarangi, imifuka, uzana akabegi (Sac a main) .
Maze pamela ati"Nkuko mubona ibi byose bije kumwenda bije kuko narintekereje uko nakambara wenda ngiye nko gusohokana n'Umusore dukundana, Rero SFA yahise ibikora ubu ndagaragara neza nkuko mubyibonera "
Gusa uko ibyo byose biri kuba Louise aho yicaye yatangiye kuvanayo inyenyeri zibiri zityaye nkazimwe zabaninja arinako akebaguzwa nkaho hari uwo ari gushaka 😳😦
SASA AGAMIJE IKI ?
.
..
.
.
Nkugarure kwa Se wa Richard,
Arimo gukora ubushakashatsi bwe alarm zinzu zatangiye kuvuza ubuduha ahita amanuka kuri Escalier yihuta aza kureba Muri cyacyumba yabitsemo umubiri wa Stella (Mwibuke Stella yari yarashimuswe na Vice president uyu uasigaye ari president ndetse Jordan niwe waje kumubohoza gusa mukumubohoza kari agatego kuko icyo gihe yasomanye na Louise maze amavuta Louise yari yisize atuma batangira kubona Location yahantu hose ari biza kurangira Jordan avuye aho nakwita kukirindiro aratoroka arinabyo byaje kumuviramo kwicwa na Aiden arikumwe na Murumuna we Jack ).
Umusaza uko yakahageze yasanze Stella wari umaze imisi yarapfuye umubiri we ariwo ubitswe yicaye ndetse anahumeka 😳 (Mwibuke we Na jordan unwe adakomeye nundi ntakomera ndetse Stella yaribyapfuye nyuma yuko Jordan arashwe agatabwa munyanja).
Umusaza kubibona byaramukanze bituma Asma arwaye izamuka. ,yikoze mumufuka abura agapompe ke birangira yikubise hasi !! 😳 ........LOADING EPISODE 4
.
.
NIKI KIBAYE ?
STELLA KO AGARUTSE MUBUZIMA UBWO JORDAN WE NTAGARUTSE ?
NIBA AGARUTSE ARIHE ?
URAKEKA ARI IKI AZAKORERA PAMELA WAMUGAMBANIYE NONE AKABA ANASIGAYE ADAMARAYE MUMUTUNGO WE ?



0 Comments