FINAL KILL S01E31


FINAL KILL
Season 06
Episode 31
Writer @[100010101816820:0]
Whatsapp +255757074593
________________________________________
Episode 30 Yarangiye Louise arimo guhangana na Mr NJFK ariko ubona ko yaciwe amazi ndetse akaba yari anakoze ikintu tutamuziho mukumusoma ndetse bolingo ashatse kujya kumufasha guhangana Vice president aramubuza bigaragara ko hari ikintu yari yapanze na left guard(Louise).
ESE CYARI IGIKI ?
Stella we yari ajyanwe n'Ikote Rya Mr NJFK.
ESE NIKI CYARI GITUMYE MR NJFK asoma Louise kandi we ari kumurwanya ?
Reka dukomeze.....
.
..
.
.
Dutangiriye Kuri Vice president naba guard be,
Mr NJFK nyuma yo guhangana na Louise yabonye ko ari uguta umwanya cyane ko atica inzirakarengane Ahitamo kwigendera,
Louise yaje kuri vice president afite amasoni nkaho ari ubwambere asomwe n'Umusore !!
Vice"Niki ko utishimye kandi mission wayikoze neza ?"
Louise"Ntacyo"
Bolingo biramucanga😳 arangije arabaza ati"Nyakubahwa ese niki mwapanze?"
Vice"Agent Louise wamubwira plan !"
Louise" yego nyakubahwa,Agent bolingo, 
Mr NJFK afite #DMM ( Double Multi Mind) Y'Ingabo ndetse Stella we yarafite iyingore,rero Iyo afite turayikeneye kandi kuyimukuraho twagombaga gukora plan.
Kubera ko tutari tuzi uwariwe twakoreshe stella kuko bari coonected kugira tumufate ariko kuvana nuko tutari tuzi uko ari buze twateguye na Plan B.
Twategekanije ko naza tumufata (Plan A) Ariko twasanga ari ingume kumufata niko kumpa amavuta akurura iyo DMM kuburyo ninza kuba ndimo guhangana nawe iri buze kuba imukurura amarangamutima ye azamuke arangije ansome,
Arangije kunsoma biraza gushira isumu mumubiri we ituma tumubona ndetse tunamukontorora kuko iraza kumuca intege"
Bolingo" eeh,umujinga namjye ndamurwaye duhangane"
.
..
.
.
Nkuzane kuri Richard nase,
Stella ikote yaramushikanye Baramwakira bihutira kumushira mubyuma bamwiteho kuko amaraso ye ni ingenzi kandi bamubonye bari bamukeneye,
Bakirimo kumwitaho Alarms zigaragaza umutekano zAhise zitangira kurira,
Richard ahita afata pisto ati "Tirinjiriwe"
Gusohoka kureba uwinjiye muri erea yabo ni Mr NJFK 
Richard" WOWE ?Kuki alarms zirimo kurira kandi ufite access zahano?"
Jordan"Nanjye byanshanze"
Bakiraho Se wa Richard yahise yinjira ati"Jordan va aha ngaha vuba kuko alarms kuvuga bisobanuye yuko hari indi system uzanye itandukanye niyaha"
Jordan"Bivuze ngo imyenda yanjye yinjiriwe ?"
Umusaza"Aha hantu hafise ibanga rero va ahangaha atamuntu uramenya location"
Mr NJFK kubyumva ati"Ese stella ameze neza ?"
Umusaza"Araza kumera neza wowe cika uve ahangaha"
.
..
.
.
Kumbe koko ibyo umusaza avuze nibyo kuko vice president na Guards be barimo kumureba aho arimo kujya hose,
Sasa bamurebye kuva ava kubwato babona aho yanyuze hose bagize batya babona nahandi arahavuye,
bivuze ngo nta location yo kuri headquarter babonye ahubwo babonye ko ari aho anyura Yerekera.
..
.
.
.
Mr NJFK abonye kukirindiro atajyayo ntakindi yakoze yahise yiyambura imyenda yakazi arangije ahamagara Pamela ati"Nsanga Kuri company"(Yayindi ahagarariye nka SEO).....
Bidatinze umukobwa yahise ahagera, 
Pamela"Niki gitumye umpamagara igitaraganye ?"
Jordan" Ese ko kare wanyihakanye, kuki nguhamagaye ugahita uza ?"
Mwibuke barakundana ariko situation barimo nizo zibatandukanya,
pamela"Nyine...nuko wambwiye ko unkeneye cyane mpita nkeka ko ari ikibazo ndanyaruka"
Jordan"Ese ungirira impuhwe, sibyo ?"
Pamela abura icyo asubiza arangije ati"Jordan,icyo nicyo wampamagariye ?"
.
..
.
.
Kuri Vice president,
Yahaye bolingo mission ati"Kurikira location uzane uriya musore ari muzima atakantu nakamwe yakobotse, nubwo yabarwanya ate akabica mwe mugomba kutamubabaza"
Bolingo"Sawa nyakubahwa,ntabwo ndi bukugushe"
Louise"Nanjye nagenda kuri mission ?"
Vice"Oya wowe mission yawe yarangiye yari iyo gutuma agusoma tukabona location ye no kumuca intege.
Wowe guma aha"
.
..
.
.
Kuri Stella aho ari kwitabwaho na Dr ndetse na Richard kubirindiro,
Richard"Ameze ate papa ?"
Dr"Arimo koroherwa vuba araza gukanguka,
Ahubwo wowe shaka Jordan aho ari ufate sample y'Amaraso ye uyazane kugira dukore DMM yuzuye"
Richard"  DMM yarimbura iramutse iguye mumaboko y'Umuntu mubi yarimbura isi,Ese nituramuka tuyikoze hakagira uzabimenya ntabwo ibanga ryazajya hanze ?"
Dr"Ntakintu urumva mwana wanjye, DMM ishobora kurimbura ariko nanone ishobora no gukiza,rero twe turashaka kuyikoresha dukiza apana twica"
Richard"Niba aribyo reka nge gushaka jordan"
Richard ahita yambara arangije afata moto ajya gushaka Jordan 
.
.
.
.
Kuri Jordan na Pamela,
Jordan"Niba unkunda ndagirango nkubwire ibanga"
Pamela Mumutima aribaza ati"Utambwira ko ugiye kumbwira ko uri MR NJFK nkuko jack yabivuze!"
Jordan arakomeza Ati"Byukuri ngewe ndi....."
Atari yakomeza urugi Rwahise ruturitswa barinjirirwa 😳
Abinjiye bahise babatunga za pisto🔫..
Jordan ahita akwega umukobwa amushira inyuma ye tayali guhangana kandi koko ni ingwanyi nziza. ,
Ako kanya hari abavuyeyo.Bande ?
JACK NA AIDEN, turashize😳
Jack Arimo gukoma amashyi ati" Urikanze wamwicanyiwe Utajya ugaragara ?"
Jordan" nge ntabwo ndi umwicanyi,ese ubundi wowe urinde utinyuk gutera company yanjye ?"
Jack" company Yawe ?Iteka abantu bakomeye ndetse bakora ibyabo mwibanga birangira bakozweho n'Akantu gato cyane.
Ese ako kantu waba uzi akariko ?"
Jordan"Ntabwo nkeneye kumva ayo mateshwa yawe vana abagabo bawe hano ntarahamagara polisi"
Jack "Uhamagare polisi ?Eeeh ?
Cyangwa mbavane aha butaribyo ubice bunyamanswa, siko MR NJFK ?"
Jordan kumva iryo jambo yarikanze kubona identity ye yanyayo izwi hanze 😳
.
.
.
.
Sasa Barakwerka kuri Richard ari kuri moto,
Arimo agenda hari imodoka yagisirikare yamunyuzeho yiruka irangije Kubera umuvuduka ikoresha impanuka indi voiture ariko iyo voiture ntiyarwa ahubwo igonga poto yamatara irangirika,
Richard nkuri hafi ahita aparika ajya kureba uri muri voiture ko ntakibazo agize,
kuhagera yafunguye urugi abona uwari utwaye ni umukobwa ndetse yanahwereye, akomeraka kugahanga.
Ntakindi yakoze yahise  afungura umukandara amutabare,
Kumuhindukiza Yabonye ari Lyla 😳 ,umusore yarikanze Abona nabwo yamusiga ari mubyago ahita ahagarika mission yariko arangije afata phone atabarize Lyla.
.
.
.
.
Kuri Jordan, kumva bamenye uwariwe ntabwo yashatse kuzuyaza ahubwo yahise ashaka kwataka,
Ariko atari yagira icyo akora ngo abarwanye ahita acika intege arwa hasi agarura amaraso mukanwa 😳
Jack na Aiden nabo barikanga ubanza batari bazi ko umusore yarozwe atemerewe gukoresha imbaraga,
Aiden ati"Pamela akazi keza,uyu mugabo ntasanzwe rero kuba watekereje kubanza kumuroga kugira ataza kuturwanya"
Jordan yarahindukiye arangije areba pamela ati"Kuki wangambanira nakwizeye ?"
Pamela mubwoba bwinshi ati" umbabarire jordan😭 "
Jordan"Koko uko inzovu yaba ingana kose ntacyabuza ko yicwa n'Urunyegeri"
Aiden"Nibwo ukibimenya? Ushaka umugabo amutega ibintu 3 AMAFARANGA, UMUGORE N'INZOGA.
rero wowe uri serious killer inzoga ntabwo zagufata,amafaranga nayo ntabwo yagufata kuko ntayukeneye kuko wica abantu unakoreye ubusa kandi banaguha amafaranga menshi ugakira.
Ariko ikigufata ni UMUGORE kuko nubwo wakigira iki urukundo ntabwo warucika"
Jordan ayo magambo yaramuriye Ariko ntacyo yakora kuko yari yarozwe na Louise cyagihe yamusomaga !!
Aiden arakomeza ati"Wishe data nicyo gihe ngo nawe Upfe"😳 ......LOADING EP 32 (FINAL)
.
.
ESE NONEHO JORDAN ARAZA GUCIKA KOKO ?

0 Comments