THE NEW WORLD S01E28


THE NEW WORLD OF 2050
EPISODE 28
_________
Ep 27 yarangiye nicolas atumwa gufata alicia nabo barikumwe na alicia
Claude we yari amaze guhabwa urutonde rwabo bakorana kandi na alicia yararimo.
Dukomeze...
.
,.
.
.
Alicia mukumva k chris ari muzima byatumye akanura,
Ati"ushatse kuvuga ko uwo nabonye yariwe atari umuzimu?"
Chris nawe yarahageze na ciara
Ati"ndi muzima alicia"
Alicia asohotse mumodoka koko yabonye chris na ciara arumurwa
Ati"nimwebwe cange ndarota?"
Arabegera abakoraho arangije ahobera chris n'amarira yanga kumurekura!!!!
.
..
.
.
Ako kanya claude na mimi bahise bahagera kuri transport(ibicu)
Claude"padiri avuze ko tugomba gutaha ubu nyene  "
Chris"ariko ntabwo mission yarangiye"
Alicia"ari mukuri kuk byanze bikunze ingabo za papa zigiye kugera aha"
Ako kanya transport nini yarahageze bose basubira kwa padiri yewe alicia na dark nabo ntibasigara!!
___
NDAKEKA IKIPE IKWIYE,MWITEGURE KUNGUKA KUMASO N'UBWENGE BWANYU MWAMPAYE!
___
Nicolas na ekipe ye bageze muri parking
basanga inyoni yamaze kuguruka umujinya urabafata !!
.
..
.
.
Bidatinze bageze kwa padiri,
ati" ubu murakwiye ikipe kandi ntagushidikanya mwese muhujwe na kimwe"
Chris"ndakeka buri umwe afite impamvu agiye kurwanya uriya mugaao.
Nge muhora kwangiza isi ndetse n'umukunzi wanje yishe"
Dark"ge ndamuhora kunkoresha ngashira isi mukaga"
Mimi,alicia na chance "natwe ntitwaja kubiri n'abakunzi bacu"
Padiri "byiza ,muruhuke ejo nzabaha plan yuko bizagenda"
.
..
.
.
Mama alicia murugo yicaye wenyine yibaza
Ati"mana nigute wakemera gutsindwa n'ikiremwa wiremeye,kikagusuzugura kugeza aho ibyubahiro wagahawe kikabyiyitirira ?Ese umwana wange yaba ari mukuri agwanya  se?.
Mana ndakwinginze utabare isi"
.
..
.
.
Kuri papa alicia,
Hari abana abana bari bakusanijwe bazanwe imbere ye imbaga y'abantu ikoranye(mwibuke ntawureba isura ye)
Nicolas"amakungu namwe baturage mwese mukoraniye ahangaha,
Aba ni abana  1000  bava mubihugu byose byisi.
Ni murwego rwogutura imana yacu kubyiza imaze kutugezaho"
Abaturage bose
Abaturage bati"yego nyakuganza!"
Nicolas"mubirangize"
Ako kanya abana batangiye gukatwa imitwe imibiri yabo itererwa mutanura ry'umuriro ryari ryacanwe !!
.
..
.
.
Kuruhande rw'ikipe ya chris,
Alicia yari yaje kuruzi yitegereza uko amazi atemba !
Ciara yaje ahamusanga ati"kuki uri aha wenyine?"
Alicia"ndimo kwibaza igihe hazagera isi igatemba amazi meza atari amaraso"
Ciara"humura tuzatsinda kandi n'isi iraza gusubirana isura yayo"
Alicia"hmm !"
Ciara"ariko hari ikindi kibazo ufite!Ni ikihe?Mbwira ndi umuvandimwe ngufashe"
Alicia"Nkwisabire ikintu gusa ugomba kungirira ibanga"
Ciara"ntakibazo kandi nkwijeje ko ntawe nzabibwira"
Alicia"nkunda chris none ndashaka umfashe uburyo nawe yabimenya agafata iyambere mukumbwira ko ankunda"
Arasubiza iki k nawe amukunda?
.
..
.
.
Chris we ntiyigeze yicara ahubwo yakomeze kwitoza gusa akabikora arinako mumutima we yivugisha ati"kugira nzatsinde ngomba kuba nkomeye bihagije,ntampamvu yo gutuza rero"
.
..
.
.
Claude na chance we bo bari bibereye
mubyabo
Claude"wigira ubwoba ntaco nzaba"
Chance"ntagitekerezo cyo kukubuza urugamba gusa ndaguhangayikiye"
Claude(s3) "ndabizi chr humura kukugarukira ni itegeko ngomba kugaruka"
.
..
.
.
Chris aho ari mimi yaramusatiriye
Mimi"ndabona imirwanire yawe imaze kwisumburaho,
Ubu uri umuhatari"
Chris"sindaba kuko ntari natsinda "
Mimi"urakeka ufite intambara zingahe ugomba kurwana?"
Chris"nirumwe kabone nubwo rwaba urwanyuma"
Mimi"hejuru yarwo hari n'urundi rw'urukundo kandi ugomba kwitwara neza kuko byose bishobora kwangirika"
Ahita yigendera chris asigara yibaza !!
.
..
.
.
Kuri alicia na ciara
Alicia"ndakwinginze mfasha kuko ntamufite sinabaho"
Ciara yaratekereje mumutima arangije ati"nzakora ibishoboka byose!"
Alicia arishima cyane !!.....LOADING EP 29
.
Aramufasha ate?
Izo ntambara ebyiri zo ni izihe?

0 Comments