THE NEW WOLRD OF 2050 S01E25

THE NEW WORLD OF 2050 Episode 25 _________ Ep 24 yarangiye ciara avuze ko hari plan afite. Yari iyihe? Kurikira... . .. . . Ciara"hari flash data yansigiye kandi ndumva neza amerekezo y'inkota yabaho" Chris"ngo flash nino yasize?Nange ndumva tutari buhombe" Ciara"gusa mfite ikibazo ca password kuko kuva yayimpa ntazi ikiriho" Chris"nino ni umwe mubandeze,bakantoza imico yakimuntu igihe nari nkiri mukigo ca king ntozwa ubwicanyi, Ndumva password ntayiyoberwa" . .. . . Claude na mimi transport yabagejeje kubutaka bavaho, Mimi"mbega ukuntu umugi wahindutse!" Claude"ibi nyine nibyo biwiberamo aho gusambanira kukarubanda,kwicana,akaborerwe,ubusuma,,,,bitakiri icaha ahubwo ngo bihesha ishema imana" Mimi"koko?Mana Tabara isi kuko umwanzi mubi yayigaruriye" . .. . . Iwabo wa alicia Mama"uwo musore yarinde?" Alicia"chris umurinzi wange" Mama"chris se yarapfuye?" Alicia"hmmuu!!Yarapfuye mama gusa uwamwishe nange nzamwiyicira n'amaboko yanje" . .. . . Claude na mimi tayari bari bageze munzu ya dark, Mimi"turamutse tumutegeye aha byaba bibi" Claude"reka tumwandikire agapapuro kamubwira aho duhurira kandi tukamubwira ko agomba kuza wenyine" Mimi"ndamuzi neza ntiyatwizera ahubwo yazanana n'ingabo kuturwanya" Claude"none dukore iki?" Urugi ruhita rukinguka!!! . .. . . Ciara na chris bashize flash muri machine bagerageza kode zose bakeka ariko wapi, Ciara"turakora iki ?" Chris"ndumva uwabaza padiri yaduha neza amerekezo . Tegura intekerezo zawe tumubaze" Bose barahumiriza.... . .. . . Kumbe hakuno uwakinguye yari dark gusa mimi yahise yihisha abona claude gusa, Dark"niko sha!wageze ute munzu yange?" Claude"ushobora kuba wikanze gusa ntakibi canzanye usibye gukora diri nawe" Dark araseka ati"diri n'imbwa nkawe!Reka nze nkwereke ko wibeshe" Arataka... . .. . . Tunyarukire kuri s1 na s2 imbere ya keing S1"nigute ariwe uyoboye ugambanira new world?Ese uzi uburibwe abaturage barimo?" Keing"birumvikana ariko namwe mwakagombye kwigarura mukareba ahari inyungu kurusha ahandi" S2 araseka ati"kuki koko IMANA y'ukuri irema abantu nkawe?" Keing"nyine wakagombye kwibaza impamvu yaturemeye mubantu nkamwe ikunda! Ese yaba igira urukundo?Cge irabitayeho? Va murujijo muze mumucyo maze murebe ngo imana y'ukuri irabagorore!" S2"uvuge uko ushaka kose gusa wumve ko s1 na s2 batarota baganira uwabaremye bizera ikiremwa nkabo" Keing"mufite umwanya. Mumyaka wabayeho yose wigeze wumva uwegereye izuba?Ngewe kuva nakemera imana nyakuri(papa alicia) nkava mumyizere y'ikitagaragara nabaye uwambere uryegereye" S1 amucira mumaso!! . .. . . Kuri dark na claude bari bamenaguye byinshi munzu ariko birangira dark ahambiwe... Claude"ukeka ko arimwe mugira imbaraga mwenyine?" Dark araseka ati"mbega igicucu!Ushobora kuba umunyembaraga ariko ntabwenge. Wibagiye ko iyi nzu igira control yo mwijuru(aho papa alicia ahora yicaye aduteye umugongo)?" Claude"wikangiza umwanya,uyobewe ko Imana ariyo yaremye satani mwita imana uyu musi?nyine mukuza aha natangiriye.,." Amwiganira uko yaje . .. . . Tumusige Tumusige amwiganira tuze kuri chris na ciara Chris"ngo ntekereze neza kubyo yambwiye,ibyo yantekereye nza! Padiri bigaragara ko afite imbaraga ariko ntashaka kudufasha" Ciara"chris urongeye kwibaza byinshi?Ka dukore uko yabitubwiye turebe kandi twizere biraza gucamo" Chris"kuki iteka ukunda kumbwira ngo nizere?" Ciara"chris...hmm.... Chris"niki umpisha?" . .. . . Hakuno Keing"koko ntimwaremwe n'imana ahubwo mwaremwe n'ikirere yiremeye. Hari hashize imyaka amamiliyoni ikiremwa muntu gifite amatsiko yo kubona Imana none ubu muri 2050 ibiyeretse mwebwe 2 murayihakanye? Babice !!" Ahita yigendera bo barajyanwa... . .. . . Kuri chris, Ciara"nuko kuva nakubona nababajwe na kahise kawe,nshimishwa n'uburyo witwararika abandi,ukanabitangira" Chris"ibyo sinteze kuzabihagarika na rimwe kuko nsa naho ndikwishura ideni rya ange,abo Nishe mbaziza ubusa,amarira y'imfubyi n'abapfakazi" Ciara"nibyiza!Gusa hejuru y'ibyo nisanze ngukunda chris!!" Akirivuga chris yamurebye ijisho ribi !! Ciara ahita ahita apfukama ati"chris ndagukunda kandi ndagusabye umfashe gushitsa intekerezo zanjye!!!!!!".......LOADING EP 26 . . Mbega mbega !!Ciara ararikocoye! Chris arasubiza iki? Kandi bagenzi na alicia yaramupfiriye!! Claude we araza kwemeza dark?Gute? . . Ndakwibutsa ko niba usoma inkuru zange ukazikunda support yawe ikenewe uko ingana kose ntuyigaye uzaba wakoze uko ushoboye!!

0 Comments