NEW WORLD OF 2050 S01E16


THE NEW WORLD OF 2050
Episode 16
_________
Duheruka dark ategekwa kwica umugore we,
Ese yarabikoze?
Dukomeze...
.
..
.
.
Dark akirangiza gusoma message isura yarahindutse ,
Mimi"bagutegetse kunyica ko nzi aribyo bintegereje?"
Dark ntiyasubiza ahubwo amutunga intwaro mumutwe neza,
Mimi"mbere y'uko ntahuka ndagirango unsezeranye niba koko wankundaga,
Ese wigeze ugwanira ukuri kunyungu za rusange atari izawe bwite?Niba utarabikoze nsezeranya ko rimwe uzabiko kugira nishime"
Dark  ntajambo yavuze ahubwo yashotse amarira ahita akubita mimi mumutwe yikubita hasi arahwera!! 
.
..
.
.
Hakuno kwa padiri yaje yiruka asatira ba chris(mwibuke ni mwijoro)
Ati"chris neretswe umwana w'umukobwa ufite intekerezo ze ugiye Kwicwa kandi twe turamukeneye"
Chris"azicirwa h?"
Padiri"sinabashije kubona ahariho ariko ni ejo"
Ciara"ahubwo mureke turuhuke turare dutekereza icyo dukora"
Chris"mwe mugende ge ndacari  hanze"
Ciara"oya chris singusiga hano"
Padiri ahita yigendera ubona ko bitari ngombwa ko yivanga 
 mubana!!
.
..
.
.
Sasa uko dark yagashinjirije umugore we yamutunze imbunda akora mumbarutso ariko byanga ko arekura isasu ahubwo agakomeza gushoka amarira!
Bigaragara ko nubwo yakoraga nabi yamukunda!
Ako kanya ingabo zisutse iwe zimujyanana n'umugore!!!
.
..
.
.
Kurusengero,
Chris"ntubona ko imibu n'ibitotsi bikumereye nabi?Ja kuryama!"
Ciara"natewe amaraso yawe ngomba gukomera nkawe,
Ahubwo nyemerera nkwegere"
Chris aramwemerera undi amwihengeka kurutugu arangije arasinzira !!
.
..
.
.
Bidatinze bwarakeye mucyakare,
Nicolas na uncle bao bakubereye mumwiherero,
Nicolas"umugore we yakoze ikosa yanga kumwiyicira"
Bao"none se baricwa bose?"
Nicolas"oya umugore we niwe uri bwicwe undi akorerwe operation ya sentiment.
Erega niyo mabwiriza"
.
..
.
.
Tugaruke kuri ciara,
Mwibuke yaherutse arikumwe na chris hanze ariko kuri iyi nshuro yikanguye aryamye munzu,
Ibyo bimubera urujijo bituma abyuka vuba kureba chris.
.
..
.
.
Nicolas imbere ya dark ufunze,
Nicolas"ndakeka uzi neza 

amabwiriza,
nta sentiment mukazi.
Kubwibyo umugore wawe agiye kumanikwa kukarubanda.
Ugomba kugumya sentiments(amarangamutima)byawe kuko nibitagenda uko nawe uraza kwicwa"
Dark"ndabitegera neza cyane!"
Nicolas"ngaho mukazi kandi ntampamvu yo gutekereza kubigiya kuba kumugore wawe"
.
..
.
.
Tukuzire kuri alicia,
We akomeje kwiga kumadosiye yigeze akoraho akiri umupolisi ,
Hari dossier yagezeho ituma yibuka aya magambo ati"mukobwa kunyegera ni ukwizanira ibibazo"(kubasomye ep 2 murabyibuka)
"
Akirangiza kubyibuka yahise yivugisha ati"chris utapfuye?Ese ubu arihe?"
Ahita ashikuza imfunguzo z'imodoka arasohoka.
Kugera kumuryango akubitana  n'ingco ziramutambikana !
.
..
.
.
Tukugarukire kuri mimi wagombaga kumanikwa,
Nicolas yabanje gufata ijambo ati"kwisi hose munyumve uyu ni umwe mubatubahirije itegeko ry'Imana itazwi.
Ndakeka mwese mugiye kubona urugero rw'ibizaza bimubaho"
Arangije arakinguka camera zirebera ibigiye kuba.
.
..
.
.
Kurusengero ciara yabuze chris
Ciara"ntiyakubwiye 
ahantu yagiye?"
Padiri"oya,ariko se ko umuhangayikiye cyane?"
Ciara"ashobora kuba yishoye kuko ejo namye mumvana amagambo ntazi ururimi akomokamo,hejuru yibyo ashobora kuba yagiye ahantu hatari heza"
Padiri"humura si umwana araza kugaruka"
.
..
.
.
Sasa alicia yazanwe  imbere yase,
Umugabo"mwana wanjye rero ndagirango nkubwire ko utari ikiremwa caha kwisi.
Ugomba kureka gufasha ikiremwamuntu"
Alicia"wowe se nturi umuntu?"
Umugabo"nakurekeye intekerezo zawe kugirango ubanze umenye uwo uriwe.
Genda kandi utongera kugaragaza ubunebwe"
Bahita bamusohora ntabintu byinshi !!!
.
..
.
.
Tukugarukire kuri dark,
Ari gutoza ingabo ariko rimwe narimwe intekerezo zimuzana kumugore we!!
Bao bari gukorana ati"dark ibi ntibyemewe mukazi kora  abagore uzaronka undi"
Dark"uzi uburyo guhomba uwo ukunda ari ikibazo?"
Bao"akira aka kanini karagufasha"
Aragafata kurangiza kukanwa ahita ahinduka amera neza cyane nkaho atacabaye
.
..
.
.
Kwa padiri hari babiri bahageraga chris na mimi !!!....LOADING EPISODE 17
.
.
Hhh byagenze bite rero ngo mimi warugiye kumanikwa ahure na chris?
EP 17 nicyo gisubizo.

0 Comments