LOVE AFTER WAR E73

2/2STAY WAITING
Episode 73
________
Ep 72 yarangiye monia abwirwa ko raissa yari yivuganwe n'imiti yanyoye.
Byakomeje bite?
.
..
.
.
Monia ati"ubu ushobora kugenda gusa ntiwihende ngo uvuge ko uyu mukobwa kuko atakindi ndi bugukorere usibye isasu ryo mugahanga"
Doctor acaho aragenda..
.
..
.
.
Brian nawe uko yakinjiye mucyumba keilla yivumbuye yanditse kugapapuro ahereza inyange ishira keilla.
.
..
.
.
Kwa monia,
Monia"ntiwari uzi ko utwite?"
Raissa"ntakintu narinzi usibye ko  ntigeze ntekereza kwihinduka ry'umubiri wanjye"
Monia"ugomba kuruhuka kuko ukomeje kwiruka byababaza umwana uri munda.
Ngaho komeza unyiganire "
.
..
.
.
Tugaruke kuri brian,
ati"kugira ntange iyi flash kwa papa ngomba kubanza nkareba icyo ihishe"
Sibwo ayinjije muri laptop ye.
Mukurangiza gushiramo yatunguwe nokwakirwa na comptines z'abana!!
Ako kanya yarasohotse afata imodoka yerekeza kuri ya studio.
.
..
.
.
Tukugarukire muri indiano,
Pauline"witeguye gukora buri kimwe colonel agutumye?"
Bop"cyane
kuko n4 umubyeyi ukomeye kurinjye.
wowe se ntiwakora icyo ashaka cyose?"
Pauline yaribajije kumutima ati"mbimubwiye akiri aha yakwangiza byinshi"
Arangije kwiyumvira ati"nanjye nabikora byose uko yabishaka kose"
Bakiraho bop yarahamagajwe!!
.
..
.
.
Inyange nayo yashikiriye keilla imuhereza agakaratasi yarungikanwe na brian,
Yaragatoye arakazingura,
Kurikira amagambo yari yanditsweho"keilla ndabizi ko kubyemera bigoye ariko ndagirango wumve ko ngukunda Kandi wumve ko udakundwa n'umwana w'umwami utari igikomangomakazi ahubwo uhe agaciro ko ukundwa na brian.
Ubitekerezeho vuba nzagusura umpe igisubizo ."
Keilla arangije gusoma yarakabitse arikomereza inyange nayo yisubirira mumugi.
.
..
.
.
Brian nawe yarageze kuri ya studio,
Gusa atari yava mumodoka hari abasore 2 yabonye bavayo kandi batari serieux.
Bakimara kurengana nawe yavuye mumodoka asatira umuryango.
Atari yawugeraho studio yahise iturika nawe umuriro uramuterera!!!
.
..
.
.
Bop nawe bisa nkaho yari yahamagajwe kwa colonel imbere ya colonel,
Colonel"akira plan y'ukuntu byose
 bizakurirana.
Kandi wibuke nimugoroba ugomba guhaguruka"
Bop"ndabyumva nyakubahwa kandi niteguye kugenda"
Colonel"ngaho genda rero"
.
..
.
.
Monia nawe akimara kumenya amakuru yose yaje kwa fande jonas,
Amutekerereza buri kimwe nk'uko yabibwiwe...
Jonas"azi aho icyo kigo giherereye?"
Monia"ikibazo n'icyo gusa ngo video yafashe ubwo yavagayo ifite brian umwana w'umwami"
Jonas"kiriya kigoryi koko?"
Monia"nyakubahwa uriya musore ntabwo ari ikigoryi usibye ko nokubitekerezaho atacyo byatanga ahubwo icyibanze ni ugushaka brian video ikagaragara kuko niba tutamutanze tukamuhagarika we aradutanga"
.
..
.
.
Brian we nibwo yarakirimo abyuka imyenda ye yashwanyutse ndetse yanakomeretse.
Ako kanya umubiri we wahise wisubiranya(NDAGIRANGO MWIBUKE VIRUS YAMUGIYEMO AKIRI MUTO IBYO IKORA )
Akiraho yumvise ubuduha bwa police ahita yinjira mumodoka ye arahava.
.
..
.
.
Ubwo bwari bumaze kwira Muri indiano bop yaramaze kwitunganya bishoboka.
Pauline yaraje amuhereza ibarwa ati "iyi ni impano Ikomeye.
Ndagirango uzayihe agaciro nk'uko wakayihaye  na raissa.
Ariko ntuzigere ufungura unezerewe ahubwo uzagafungure ari uko wabuze amahitamo kazajya kagufasha"
Bop yakiye impano yari ahawe arangije yemera akoresheje umutwe!!
.
..
.
.
Brian noneho yasubiye murugo atakiri ikigoryi ahubwo bigaragara neza ko atandukanye.
Ntabintu byinshi ntanukuvugisha mushikiwe ahubwo yahinduy imyenda arangije ahita yongera arasohoka aragenda.
Gusa mutambaza aho yerekeje...
.
..
.
.
Jonas we na monia bo bari bahise baza k


kureba umwami nawe bamutekerereza buri kimwe,
Yve"brian n'uwo mukobwa barihe"
Batari bavuga byinshi kumuryango brian yaravuze ati"uyu ni brian nyakubahwa"
Yve"injira!"
Brian arinjira...
.
..
.
.
Muri indiano bop yaje kwurira indege,
Colonel ahita amuhereza ya mbunda irasa inshinge zisinziriza ati"amabwiriza urayazi"
Bop arayakira ,ahita ahindukira asoma pauline ati"nyakubahwa,nkuragije umukunzi wanjye mpaka igihe nzagaruka"
Yurira indege arangije yitera urushinge ahita asinzira maze indege irahaguruka!!....LOADING EPISODE 74
.
Bop aje guhorera se,ninde uri bumuhagarike rero?

0 Comments