LOVE AFTER WAR E54

 

STAY WAITING/LOVE AFTER WAR
Episode 54
__________
Ep 53 yarangiye Brian arikwibaza ukuntu yabwira nyina impinduka yibonaho .
Bop we yenda gucika kwamuganga ariko yahindukira isura igahita ihinduka bigaragara ko hari icyo yari abonye.
Cyari igiki?
...
.
.
Kumbe ntakindi yari abonye ahubwo yari isabelle winjiraga.
Isabelle"ugiye he?"
Bop"ngiye gukomeza mission yanzanye"
Ahita amuvana mumuryango acaho,
Ageze hanze isabelle nawe arahindukira ati"ese urumva ukomeye kuburyo wacika ibitaro?"
Bop"ntakibazo ntungireho impungenge kandi tuzaba twongera"
Isabelle"witwa gute basi?"
Bop ariyumvira ati"bop"
Ahita yikomereza...
.
..
.
Reka tukugarukire mubahari indiano,
Umusaza dan arimo kurizwa indege ameze nk'ikiziga.
Colonel abwira abasore 2 biteguye kumujyana ati"hari ingabo zoherejwe muri ririya shyamba bivuze ko nimuhagera muribuze kuba mufite iminota 5 yonyine y'igikorwa mugahita mugaruka atakimenyetso musize"
Bati"uko ubishaka nyakubahwa!"
Binjira indege ,ubwato burabafungurira bafata ikirere,..
.
..
.
.
 Bop nawe amanuka ava kwamuganga isabelle yongeye kumuhamagara ahindukiye amuhereza imigati ati"uze kuyifashisha"
Bop ati"urakoze!"
Arangije arikomereza...
.
..
.
.
Hakuno mumajyaruguru ingabo zoherejwe gushaka bop muri park zazengutse ishyamba ryose zirabura.
Afande jonas kuri radio abategeka kuguma mwishamba mpaka aho ari bubahere signale yokuvayo..
.
..
.
.
Gusa uko ibyo birikuba byose muri indiano hari uwabuze amahoro raissa mbese arigunze ahantu hawenyine.
Mugihe abandi bahagaze kumirongo imbere ya colonel.
Colonel ati"mwese uko muri aha mugiye kujya gutembera.
Buri wese azagaruka ambwira icyo yabonye"
Gusa mukureba neza kumirongo hari uwo yabonye abura(raissa)
arangije ati"raissa arihe?"
Bose bararebana habura uwuvuga!!
.
..
.
.
Tugaruke muri park kuri babasirikare ,
Hari 2 barimo baganira,
#rodrigue"ako gafoto kumwana uhora ureba ni akande?"
#Monia"aka ngaka ni akamushiki wanjye wabuze mumyaka 20 ihise"
Rodrigue"yagiye he s?"
Monia"yarazimiye,azimira mugihe kibi cy'uko hari hashize

 igihe habura abandi bana"
Rodrigue"none se hari impamvu zokugumana ifoto ye?Ashobora kuba yaranapfuye!"
Monia"sinahamya ko yapfuye ariko bibaye byarabaye iyi photo nzayigumana mucyimbo cye"
.
..
.
.
Murugo kwa luc(papa isabelle),
Luc"ngo yahise agenda?"
Isabelle"yego papa!Nagerageje kumwumvisha ko atagomba kugenda ariko aranyangira ndangije ndamureka"
Angelique"yari yakize se?"
Isabelle"nabonaga atacyo abaye gusa nabonye adasanzwe mama?"
Angelique"wamubonyeho iki?"
Luc"murekere kumuvuga hato atanakorwa ,igikuru nuko twakoze ibitureba tumufasha"
.
..
.
.
Hejuru ya parike mumajyaruguru yandege ivuye kwa colonel yahageze bwazimanganye maze abasore 2 bambika umusaza dan ibikenewe bakororera hasi bahita bazinga basubira inyuma.
.
..
.
.
Indiano ho  raissa yazanwe imbere ya colonel,
Colonel"raissa urarwaye?"
Raissa"ndumva ntameze neza nyakubahwa!"
Colonel"urashaka gufungura iki?"
Raissa"ntacyo nyakubahwa!"
Colonel"nyegera hano"
Raissa "ndakwegere?"
Colonel"yego ntakibazo"
.
..
.
.
Hakuno bop


 mumuhanda agenda arigusamara bikabije bimugaragaza neza ko ari musha mumugi kandi nkako aho yakuriye ntanyubakwa nini yigeze abona.
Abarara nk'uko bakabaye baramubonye bapanga kumwiba ari 3 !!
.
..
.
.
Raissa akimara kwegera colonel yamweretse eclan ati "nzi icyo urwaye!kora kuri eclan"
Raissa ayikoraho maze hahita hinjira video call.
.
..
.
.
Brian nawe muri ako kanya yari ari mumodoka yerekeza mumugi gusa ameze nkurwaye kumvo zokwibaza uko azitwara.
.
..
.
.
Kumbe call raissa yakanze ntahandi yaje usibye kuri bop aho ari mumuhanda.
Bop aremeza ahuza amaso na raissa!
Mbega ibyishimo kumpande zombi!
Raissa"bop umeze neza?"
Bop"meze neza ariko mfite impungenge zahantu ndi"
Raissa amwicira akajisho undi nawe arabimenya bahindura ikiganiro,
Bop"amasomo aragenda neza?"
Raissa"ntakibazo rwose"...
Uko bakaganiriye babarara banyapuye ya bag bop afite bariruka nawe ata phone yiruka kubajura!!......LOADING EPISODE 55.
.
NI IKI IYI FILM IHISHE KO IDASOBANUKA?

0 Comments