LOVE AFTER WAR E53

 

STAY WAITING/LOVE AFTER WAR
Episode 53
_________
Ep 52 yarangiye brian hari amakuru ahawe n'inyange agahita asiga keilla,
Bop we yararimo ataka cyane !
Byakomeje bite?
Kurikira...
.
..
.
.
Isabelle yabuze icyo akora asohoka yiruka guhamagara muganga!
.
..
.
.
Brian we ntakindi yari abwiwe ahubwo hari insoresore zarimo zigerageza gufata kungufu umwana w'umukobwa.
Brian"mugeze aho!"
Bahindukirira rimwe baramusuzugura barakomeza.
Utanka brian yabagiyemo n'imigeri baratarika.
Maze bahita bavayo busha,brian nawe abaha icyigwa aranabahambiranya!!
.
..
.
.
Muganga mugushikira bop ,
Dr"wamuhaye iki?"
Isabelle"yabonye indwa ahita aziraha ,arimo kurya mbona atangiye gutaka cyane"
Muganga ntakindi yakoze yamuteye urushinge ahita asinzira!
Ati"shaka igikoma nakanguka abe aricyo anwa kuk6 bigaragara ko yariwe n'indya kubera ko yari ashonje cyane"
.
..
.
.
Hakuno brian yatanze icyigwa arangije arekura abaswa!
Umukobwa atabaye ati"urakoze kumfasha!"
Brian"birasanzwe gusa ushimire #white_bird "
Ahita acaho amusigaho!!
.
..
.
.
Kwamuganga ho isabelle yaramaze kubona igikoma dr yamutumye bihurirana nuko na bop yongeye gukanguka.
Isabelle"oh wakangutse?"
Bop"aha ndi nihehe?"
Isabelle"ni kwamuganga"
Bop"eh!Kwa muganga?"
Isabelle"yego"
Bop ashaka kubyuka ariko isabelle aramwangira ahubwo aramwegura atangira kumunwesha cya gikoma buhorobuhoro.
.
..
.
.
Brian nawe yagarutse kuri keilla,
Keilla"umeze neza"
Brian"meze neza ntakibazo"
Keilla avanayo mouchoire amuhanagura kwisura ati"uvuye gukora iki ko ndeba wabize ibyuya?"
Brian"hmm...ntacyo uretse aka naringiye kukuzanira"
Ahita amuhera ururabo yamuye kugiti !!
.
..
.
.
Afande jonas nawe yinjiye muri chambre irimo abasirikare ,
Bahita bahaguruka bamuramutsa muburyo bwa gisirikare nawe arabasubiza!
Ati"mugiye muri park mumajyaruguru gushakisha umuntu utazwi n'igihugu.
Ntakumukomeretsa cyangwa ngo abacike"
Bose"yego nyakubahwa"
Abahereza amafoto..
.
..
.
.
Bop kwamuganga uko isabelle yakamuhaye igikoma(umusururu) intekerezo ze zaragiye
yibona raissa ariwe uri kubimukorera.
Bop"mbega byiza,uzi kurya utiriwe uvunika ngo urimo ukora kwisahani?Ntakibiruta"
Raissa"nibyo se?Ngaho nanjye ndisha numve uko bimera"
Bop nawe areguka afata ikiyiko arisha raissa ibyishimo birakomeza!!
.
..
.
.
Keilla we  yakiranye ururwiro!
Keilla"mbega urakoze ,uzi ukuntu ari gwiza"
Brian"hmm,wagakunze?"
Keilla"cyane!"
Brian"ngaho taha nanjye ngiye gutaha murugo ndazi barampangayikiye"
Barasezerana...
.
..
.
.
Ikipe yoherejwe na jonas gushaka bop muri park buriye rutemikirere n'intwaro zihagije gusa bagenzi uwo bagiye gushaka ntawuriyo!!
.
..
.
.
Ahubwo dore aho bop ari,
Isabelle"hey,hey!"
Bop azanzamukira hejuru!!
Arahaguruka Ati"isaha nari nambaye irihe?"
Isabelle arayimuhereza...
Bop"nyereka toilette"
Aramwerekeza...
.
..
.
.
Brian nawe yari ageze iwabo nyina amwakiza yose,
Jesca"mwana wanjye wahoze he?"
Brian"gutembera mama "
Jesca"kuki wagiye utavuze?"
Brian"ahongaho nahibesheye ariko mumbabarire"
.
..
.
.
Bop uko yakinjiye muri
toilette n'isaha ntakindi yakoze ahubwo yakanze kusaha ahamagara colonel,
Colonel"ni kubera iki wari wakuye isaha?"
Bop"mumbabarire nyakubahwa!
Nkore iki noneho?"
Colonel"va aho hantu uri kandi hatagira umenya kandi aho ugiye!"
.
..
.
.
Brian we nyuma yokwakirwa bitangaje yaje kujya mugikoni afata icyuma arikata ava amaraso ariko bidatinze hahita hisubiranya!
Brian"mana yanjye niki cyambayeho?Kuki ntameze nk'abandi bantu?
Ese mbwire mama uko meze cyangwa?"
.
..
.
.
Bop akimara kumva amabwiriza ya colonel yavuye muri toillette agaruka aho yari aryamye asanga isabelle ntawuhari.
Ahita afata igikapu cye aracyambara ahita acaho,
Ageze kumuryango ahita ahagarara isura ye igaragaza ubwoba!!.....LOADING EPISODE 54
.
Habaye iki rero?

0 Comments