Kelly S3 E29

KELLY 3(Amateka y'Ababyeyi murukundo rw'Abana
Part 29
______
Part 28 yarangiye patrick yihishije patrick.
Dukomeze.
.
..
.
.
Dutangirire bukeye bwaho,
Nancy"ko waryamiriye uyu musi?"
Sabine"mama nanjye simbizi gusa naraye ndose patrick gusa yarimo agenda anteye umugongo"
Nancy"oya izo ni inzozi sisanzwe wenda nuko wamukundaga"
Sabine"mama ndumva Ndumva bidasanzwe kuko nubu ndacumva ubwoba"
Nancy"wibitindaho.
Hari uwagumye kuguhamagara kuri phn"
Sabine"ubanza ari paul kuko ariwe twari dufitanye gahunda"
.
..
.
.
Murugo rwa enock Ho biteguriye umushitsi wimena wagombaga kuva muri amerika.
Chantal"sha bernice wambwiye uwo mushitsi ko amatsiko yenda kunyica!"
Bernice"humura mumwanya arashika ayo matsiko ashire"
Chantal"bernice unteye ubwoba"
Bernice"bwiki?"
.
..
.
.
Kwa paul,
Paul"itegure mwese turajyana"
Patrick (mwibuke ntakirwaye gusa imbere ya paul yigira udakwije"Nanjye se?"
Paul"yego!"
Patrick ahita yishima gusa bimwe vy'inyuma gusa sinzi ko yari abyishimiye by'ukuri.
.
..
Tukuzire murugo rwa kelly aho icyo gitondo yari yaramukanye umunezero udasanzwe.
Daana"kabisa kuboneka kwa sabine byabaye nk'ukugarukana amazi mubugaragwa"
Kelly"rwose ubivuze neza,ubu nubwo napfa byibuze nagenda nezerewe"
Daana"ntaho urajya ,kuba warinze ubona icyo waririye kuva kera n'ibindi uzabibona"
Kelly"nkora aha rwose!"
.
..
.
.
Tugaruke kwa enock,
Bea"uwo mushitsi adashika turamuhaze"
Bernice"humura mama ambwiye ko ahageze ahubwo ubu wasanga ageze kumarembo"
Akirangiza kubivuga soni yaravuze kumarembo enock aho ari abanza gufunga karuvati neza kandi ko yari yiteguriye umushitsi w'imena!!!!
.
..
.
.
Bidatinze amarembo yarafunguwe hinjira imodoka zazindi zagikire 5,
Zibiri z'imbere havuyeyo abagabo bamcye amakote y'umukara,zindi zibiri naho havamo abandi,muyo hagati havuyemo jacques mumyambaro imukwiye,paul muri costume nziza we n'umukunzi sabine.
Si abo gusa kuko na richard ,patrick(mumyenda imukwiriye n'inkofera),lynka n'akana delice ntikari kasigaye !!!
.
..
.
.
Dore ngo enock arum
 arumirwa abonye uwo yiteguye ari jacques asanzwe yanka nk'iki !!
Bea"chr wikwivumbura imbere y'iyi mbaga y'abantu"
Enock"oya bea ndumva bernice nanamwica"
Bea"ihangane uze tugende dore nitwe bategereje wenda turamuhana nyuma"
Enock"reka ndenzeho ariko ni kubera wowe n'icyubahiro cyanjye utagira ngo nikubera ishinzi yawe y'umukobwa"
.
..
.
.
Ibyo byose byaba mugihe bernice na chantal bari barangije gushikira abashitsi kare babaramutsa mubyubahiro bibakwiriye.
Enock na bea nabo barahageze ibintu bigenda neza!!
.
..
.
.
Inzoga baranyoye amajambo arashikirizwa haza kugera n'umwanya w'umuziki.
Patrick nawe wari umyanya we wokugorora agahogo afata micro maze atangira kuririmba.
.
..
.
.
Yaratangiye ati"
Ubwo twari kumwe,
wari umyanya mwiza mubuzima bwanjye
ariko ubu twaratandukanye dutandukana twese atawigeze apfa ahubwo gusa ari uko  dufite ikidutandukanya.
Sinzi icyo nakora kuko ntabasha gukunda undi.
Nzi neza kuri butahure indirimbo yanjye usibye kuyumva gusa
Ndizera ko uri bushire mug
agaciro indirimbo yanjye.
R)Izuba rirarasa ijoro rikaza
Ariko ntabyishimo habe nagato...
.
..
.
.
Umusore yakomeje kuririmba,gusa ijwi n'amagambo byari biyirimo byatumye abari aho bose batuza by'umwihariko sabine we yatangiye nogukorora amosozi,
Paul kuruhande yaramubonye ati"ch ubaye iki?"
Sabine"ntacyo"
Paul"ntacyo urimo urira?Cangwa ni amagambo y'uriya musore"
sabine"niyo rwose neza wagirango ntarwaye"
.
..
.
.
Patrick nawe yari arangije indirimbo ye bashireho zimwe zababyina nawe yigarukira kwicara.
Amacouple nayo yarahagurutse atangira kubyina.
.
..
.
.
Bakabyinye kera sabine yaje aho patrick yicaye,
Sabine"musore ndagushimira  kubw'amagambo yari mundirimbo yawe"
Patrick ntiyasubiza.
Sabine amufata kukuboko undi aramwishikuza!
Sabine"kutavuga?"
Patrick"aramureba gusa"
Sabine"musore !"
Patrick yanga kuvuga ahubwo ahita ahaguruka asiga sabine.
.
..
.
.
Barakwereka sabine amaze kunanirwa no kuvugana na patrick yaje kuri lynka,
Ati"lynka urwaje uriya musore igihe kirekire no
None ndagirango  umbwire.
Yaba avahe?Yitwa nde?"
Lynka"genda umwibarize"
Sabine"yanze kuvuga"
Lynka"niba yabyanze nanjye ntabyo nzi"
Sabine"ndakwinginze mbwira"
Lynka"ariko c urabishakira iki?"
Sabine"jye nahoze ndi impumyi kandi muri ubwo buhumyi bwanjye hari umusore wankundaga nkamukunda kandi neza ijwi rye naryumvanye uriya"
Lynka ahita yibuka amagambo patrick yatangiye kuvuga bwambere yibuka neza ko yavuze ati"sabine usigaye ubona?"(mwibuke muri ep zarangiye)ahita yumva neza bihura maze ati"....LOADING PART 30
.
Lynka agiye kurimena.

Biragenda bite narimena? 

0 Comments