Kelly S2 Episode 4

KELLY 2

Part 4
_______
Duheruka Jesca abwira kellyta ati"ngiye kugusaba ikintu kandi ukimpe!"
Cyari igiki?
.
.
.
Jesca"Kellyt..kellyta ndashaka wongere guseka byibuze rimwe gusa!!"
Kellyta yitsa itima arangije ati"kuki kenshi umpatira guseka?"
Jesca"ntubifate ukundi,gusa iyo usetse bimbera byiza gusumba"
Kellyta "humura niba aribyo gusa ndaza kubigukorera!"
Bakomeza.....
.
.
.
Ino iwacu naho Kelly yongeye guhura na Alexi mwenewabo...
Kelly"Njye ubu nashobeye,murugo umuriro kukazi umuriro"
Alexi"ariko se wowe wabaye ute?
Nancy wamuriyeho imiti? Kuki utamuheba ugashaka undi?"
Kelly"umva alexi,nancy ni umugore wanjye wisezerano kandi sinshaka kumuharika"
Alexi"kelly ,umugore ni ugwiza umuryango!
Arirwa agushusha umuuuutwe ukamureka!"
Kelly areba hasi...
.
.
.
Tuze noneho kuri John,David na Belton aho bakurikiye Kellyta Nancy muri Hyde park,
John"iyi niyo modoka bajemo"
Belton"dukurikire rero kandi ntagomba kuducika ari muzima"
Bavanayo amahiri.....
.
.
.
Kumbe mama shenge Kellyta
wacu aho ari ntakintu azi ahubwo arikwiganirira na jesca
Kellyta"njye kubyerekeye amateka yanjye,ntabyishi nzi kuko nakuze mbona mama gusa kandi nawe ntashaka kumbwira aho data ari cyangwa se byibuze ngo ambwire ko yapfuye.
Gusa yambwiye ko iwacu ari muri Africa "
Jesca"pole nshuti !
njye kubinyerekeye mama yari umuzungu naho Data ni umwirabura,yaje ino kera aranahatungira.
Hashize imyaka 12 mama yitabye imana ,data
Ubu afite undi mugore nubwo atamereye neza"
Kellyta"yooh!Ihangane disi"
Jesca"reka ibyo tubireke tujye kwoga"
Kellyta"aho ho uvuze ingingo,uzi ukuntu nkunda kwoga?"
.
.
.
Tugaruka ahangaha iwacu...
Kelly hari aho yarimo kwinjiza imodoka mugipangu,
Agezemo avamo...
Agisohoka Beatrice yavuye munzu yiruka aramuhobera ati"karibu iwanjye!!!" 
Kelly "murakoze!!"
Bakomeza munzu....
.
.
.
Murugo kwa Kelly ho umugore we Nancy ari kurira wenyine!!
Ati"Mana kuki wemeye ko mbaho mukababaro nkaka koko?
Kuki ntaronka akana nk'abandi?"
.
.
.
Reka uwo tumusige twiyizire muri park,
John

n'abagenzi be ubanza banyuze munzira inyuranye niyo ba Kellyta banyuzemo kuko aho bageze bahasanze icyapa cyanditseho kiti"forbiden to enter in it,it's very danger" Belton"mwabonye kiriya cyapa?" John"twaje kureba ibyapa cangwa ?Ca ngaha tugende!" Belton"ariko basha..." Barakomeza!!... . . . Ino iwacu Kelly na beatrice bakigera munzu, Bahasanze abantu benshi bose bati"happy birthday to kelly!!" Kelly ibyishimo biramutaha abura aho akwirwa,ahubwo abaza Bea ati"nigute wibutse umusi wanjye w'amavuko nanjye ubwange ntabyibuka?" Beatrice"icyo kibazo sinabasha kugisubiza,gusa kimwe n'uko mbizi kandi ubinezerererwe"
.
.
.
Tuze kuri John n'abagenzi be nyuma yo kurenga ahatagendwa,
Turabona bari muri kibuno mpa amagaru!!!
Imbogo yabatibikanye....
Sha uwabaza aho bataye nayamahiri ubanza batahibuka...
.
.
.
Kellyta na Jesca bo bari batangiye kwifotora noneho,
Umwe afotora undi yarangiza nawe akamufotora,bakegerana bakifotora barikumwe sinakubwira kuma posteur bafashe!!!
Jesca"uzi ko twibagiwe kujya gufata chambre
turaramo!"
Kellyta"none se turara?"
Jesca"yego tuzataha ejo"
Kellyta"oya jesca,wibagiwe ko hirya y'ejo ari ishuli?"
.
.
.
Kelly nawe yaramaze guhabwa ikaze yo gukata gateau,
Yarakase arangije ariyumvira cyane!!!
Bea aramwegera ati"
Ni iki ko udakomeza?"
Kelly"ntacyo!"
Arangije afata gateau atamika Beatrice maze abari aho bose amashyi ngo kaci kaci...
Kelly ntiyatinda ahubwo ahita asohoka yicara hanze atangira gushoka amarira ari umuntu w'umugabo.....LOADING PART 5
.
N'iki gitumye ashoka amarira kandi ay'umugabo ava kure?




0 Comments