Kelly S2 Episode 22

 KELLY 2

Part 22
_______
Part 21 Kelly,Daana,Michael na Priya yarangiye ubwo indege yaberekeza mubuhindi yari ihagurutse yerekeje America,
Nancy nawe yari ageze LONDON abisikana na Kelly.
Raj we yari abuze Jesca,
Ninde yari yamujyanye?
Twikomereze....
.
.
.
 Raj mukumubura ntiyakomeje gucika ahubwo yavuye mumodoka areba hasi,
Abona bigara ko jesca yatwawe n'imodoka ,ahita asubira mumodoka akurikira amerekezo.
.
.
.
Kellyta mumyitozo na bagenzi be baje kuganira.
Kellyta " aha hantu tugomba gupanga uburyo twahacika kuko dushobora kuhapfira!"
Jay"ibyo ntukabikinishe kuko ufashwe uhita wicwa"
Undi kuruhande"nonese dukomeze dupfire ngaha rucogocogo?Tugomba gucika "
Jay"umva mbabwire,gucika kwacu kurashoboka ariko muri twe bamwe bazaba ibitambo"
Kellyta"birashoboka  ariko uwuzagera hanze wese akazarega uyu mugabo agatabwa murukiko"
Bakomeza kuyaga gusa hari abasirikare baje batwara kellyta bamukuye mubandi...
.
.
.
Tuze kumodoka itwaye Jesca..
Abamutwaye ni abasore babarara,
Jesca n'ubwo yari
aboshe yarebye kujisho uwutwaye aramukwega imodoka nayo ita umuhanda no hasi ngo poo!
Ikimara kurwa jesca avamo gusa yakomeretse nubwo atari cyane,
Yiruka ubw'amagaru abarara nabo bamwomaho....
.
.
.
Nancy we akimara kwumva ko uwamuvanye mu buhindi atakiri i Londres yarihebye yiheba kandi yerekeza kukibuga cy'indege.
Munzira agenda yahuye n'umusaza ufite bibiriya aramusuhuza...
Umusaza"bite byawe mwana muto ko ugaragara nk'ufite ibibazo?"
Nancy"ninyuma biragaragara se?"
Umusaza"cyane kuko uri kugenda utanareba iyo ujya"
Nancy"ibibazo byo ndabifite uretseko atacyo nabikoraho"
Umusaza"biteye bite?"
Nancy atari yasubiza yagize isereri agiye kurwa umusaza arafata,
Ako kanya ambulance iba irahageze....
.
.
.
Kellyta we ntahandi yajyanwe usibye imbere ya Gr,
Gr"umva musore,ahangaha ntawuhacika kandi n'ubigerageje aricwa"
Kellyta araseka!Arangije ati"ngo ntawuhacika?Gusa umusi hagize uwuhacika nibwo nawe uzaba urimbuwe"
Gr yumva umujinya ahita amukubita  ati"niba yari nawe,uzacikire
Mukuzimu"
Amutunga imbunda...
.
.
.
Jesca wacu we yarirutse agera aho aruha baramufata,
Dore ngo arakubitwa inshyi !!
Abasore bamukubita batwenga atanicyo binona,atakwibaza ko ari umukobwa atari umusore nk'abo,
Umwe ati"tugomba no kwishimisha!!"
Jesca mukwumva ibyo ubwoba buramufata !!
Abasore batari bamufata humvikana amasasu....
.
.
.
Kuri kellyta..
Gr ntiyamurashe ahubwo hahise haza undi ati"minister aragushaka kuri phone!"
Gr"ugira amahirwe ariko aho ngarukira turakomeza!
Musubize iki kinyendaro mubandi"
.
.
.
Kwamuganga ho umusaza arategereje,
Bidatinze muganga yarasohotse..
Ati"niwowe wazanye uriya mubyeyi ko mbona usa na patiri?"
Umusaza"yego!"
Muganga"muraziranye?"
Patiri"duhuriye kukibuga cy'indege asa n'uwufite ibibazo muhagarika mubaza ,maze atari yambwira niko kujya kurwa ndasama"
Muganga"umurwayi ntakindi arwaye ahubwo ni inzara !Aramuka yikanguye ni ukumutegeka gufungura kuko anatwite"
Ako kanya phone ya nancy yahise ihamagarwa na Enock patiri aritaba!
.
.
.
Tugaruke

Tugaruke america mumodoka ..
Jesca niwe arimo ndetse na raj
Jesca"kuki wishe abantu?"
Raj"niba nabishe namaze!Ibyo bashaka kugukorera nibyo byari byiza?"
Jesca"hoya!"
Raj"none?"
Jesca atari yasubiza Raj yakiye call ya priya,
Raj"hallo chr!Urakomeye?"
Priya"ndakomeye,inshuti nakurungikiye wabashije kuyifasha?"
Raj"hmm..ntibiracamo ariko nkomeje kugerageza"
Priya"komeza ugerageze nanjye ejo tuzaba turikumwe ngufashe"
Raj"ngo ngwiki chr?"
Priya"ko wikanze se ntushaka ko nza?Kandi ndakeka biza koroha kuko nzananye n'ababyeyi be"
Raj"oya sicyo gusa n'uko ..."
.
.
.
Kellyta we mukugarurwa mubandi,
Jay"byagenze gute man?"
Kellyta aho gusubiza yafashe agakaratasi yandikaho arabahereza,
Ati"umugambi niwawundi,gusa mugupanga tuzaza
dukoresha inyandiko"
Jay mukubibona nawe ahita yandika ati"tuzabigenza dute?"
Kellyta"tugomba kubipanga twitonze kandi tuzagenda twibye na zahabu kuburyo tutazongera kurima".....LOADING PART 23
.
.
Bazabigenza bate?

0 Comments