Kelly S2 Episode 16

KELLY 2

Part 16
_______
Part 15 yarangiye Priya yerekeje iwabo wa Jesca nyuma yaho arose amerekezo.
Turakomeje....
.
.
.
Priya yageze murugo iwabo wa jesca,mukase amuha ikaze.
Mukase"muragenzwa n'amaki ko mudasanzwe mugera hano?"
Priya"ndi gushaka uyu muntu"
Amuhereza ya picture..
Mukase"yooh niho ukibimenya?Uyu ntakiri muriki gihugu kuko twamushingiye muri Island"
Priya"ni umukobwa wawe?"
Mukase"yego,ubu nsigaye aha ndi inyakamwe"
Priya "ntakundi ubwo ndahomvye!"
Arasohoka ariko mukugenda kwe hari agapapuro kamucitse karwa mugipangu ntiyakabona ahubwo gatorwa n'umukozi...
.
.
.
Amasaha ntiyatinze enock yaratashe maze yegera umugore we,
Enock"ngaho chr mbwira nguteze amatwi !"
Nancy"urebye ntakibazo mfite ahubwo ejo nagiye kwamuganga ,
Dr ambwira..."
Enock"yakubwiye iki chr ?Mbwira"
Nancy"yambwiye ko ntwite"
Dore enock ngo arishima akiterera hejuru sinakubwira!!!
Arangije ati"kuki utambwiye ngo tubanze gusohoka dutahe iyo nkuru nziza?
Hita witegura tujye kuyitaha...
.
.
.
Umukozi mukuzingura kagapapuro yasanze ari inyandiko ati"asyi !Naketse ko ari amahera none ni ubusa!"
Ahita akajugunya..
Arebye neza aho kaguye arongera aragatoragura aragasoma,
Akirangiza yibuka amagambo mukase wa jesca yabwiye Priya avuga ko jesca yarongowe hanze.
Ati"aya ni amafaranga tu!Jesca agomba kungurira aka gapapuro"
Ahita afata telephoni ahamagara jesca...
.
.
.
Enock n'umugore bagiye heza hashoboka barishima eka ntiwareba.
.
.
.
Jesca we yashitse murugo asatira umukozi...
Jesca"mbwira igitumye untumaho ikitaragana?"
Umukozi"ni amakuru yagaciro kuri wowe gusa kugirango nyaguhe ugomba kunyishura"
Jesca"ndakwishura mbwira!"
Umukozi"banza umpe,ubu se nkubwiye ukanyihakana nabisubiza mwibanga?"
Jesca"ntacyo reka nyafate munzu mbanze nguhe"
Umukozi"oya mabuja atakubona utarabimenya!Reka nkubwire urampa nyuma.
Aha haje umukobwa mwiza shahu!Gusa kweri yari mwiza...
Jesca"ibyo nibyo wantumijeho?"
Umukozi"sibyo!Yari umuhindekazi kandi yashaka wowe maze mabuja amubwira ko washingiwe America..."
Atarakomeza mukase abagwaho bahita bijijisha...
Umukozi"nyine ubwo aba yituye hasi nanjye si ugutwenga ndahaguruka!"
Jesca"aho kumubyura wasetse gusa?"
Umukozi"nawe ari wowe wari guseka,ariko uzi ukuntu yaguye?"
Mukase"ese waje wigumira kumuryango?"
Jesca"ugirango siho nari ngishika maze akansanganiza inkuru y'uwaguye nkibagira "
Mukase"ngaho shika munzu john yaje kukureba"
Jesca arahindukira umukozi amufumbatisha kagapapuro.
.
.
.
Ageze munzu asuhuza umukunzi .
Bavuganaho gato ariko kubera amashyushu ya kagapapuro arahaguruka ajya mucyumba  arakizingurura Asanga handitseho hati"Jesca nabonye ubutumwa bwawe kandi bwagize icyo bunkoraho gusa ubu ndi mumazi abira.
Ariko igihe kimwe nzagaruka kukureba kandi ndagukunda.
Ugukunda Kellyta"
Akimara gusoma  ayo magambo ahita asohoka ntakuvuga asanga umukozi hanze, ati"ninde wasize aka gapapuro"
Umukozi"yasa n'abahindi"
Ntagutinda arasohoka...
.
.
.
Kelly we ari mubiro avugana na padiri ..
Padiri"tugiye kukurungika i Londres gukorerayo,uzahasanga
Abavukanyi bagiye mbere bazakumenyereza"
Kelly"ndabyumva padi"
Padiri"ngaho genda witegura umusibo ni ejo ukagenda"
.
.
.
Jesca nawe ntagutuza ahubwo arimo kubaza umuhindikazi kuri burihotel  ariko hose baramuhakanira.
Ajya heshi gushika ageze aho aruha.
Arasohoka gusa bahura na Priya ariko we ntiyamumenya !!
Priya atambutse gato akora mumufuka areba kagafoto abona niwe arangije arahindukira ati"jesca!Jesca"
Jesca arahindukira bararebana...
Jesca"niwowe wamye unshakisha?"
Priya"yes!Ariko ntunguwe no kukubona inaha kandi nabwiwe kuri America
 kandi wanarongowe,nibyo?"
Jesca"oya rwose!Mbwira kellyta ari hehe?".....LOADING PART 17
.
.
Abimubwira ate?
Ese Kellyta arabonana n'umukunzi?
Ntuzacikwe part 17



0 Comments