Kelly S2 Episode 15

 KELLY2

Part 15
_______
Duheruk nancy amenye ko atwite inda y'amezi 5
Kandi amaranye amezi 3 na Enock.
Ese ninde se w'umwana hagati ya Kelly na Enock?
Kurikira....
.
.
.
Duhere America muri gereza imwe...
Priya ari gutanga inyandiko kumabariyeri bakamukingurira nawe agakomeza.
Bidatinze yageze aho agomba kuganirira n'imfugwa maze azanirwa kellyta nk'ifungwa.
Agahinda gahita kagaragara kumaso yabo bombi !!
Kellyta"priya urakoze kwibuka ko nkibaho!"
Priya"nshuti komeza wihangane turi gukurikirana  ikibazo cyawe"
Kellyta"mwakurikirana mwareka kuva aha ni ingume!Tekereza kwagirizwa urumogi !!"
Priya"izere uzavayo!"
Kellyta"ndagusabe ikintu kimwe.
Ufate indege werekeze i Londres ushakishe umukobwa yitwa Jesca umumpere iyi barwa"
Priya"nzabikora nk'uko ubishaka!"
.
.
.
Inaha kelly we yamaze kwihebera IMANA ndetse yanahawe n'ikigo c'imfuvyi aho asigaye yibera mubana.
Gusa kuri iyi ncuro alexi  yamusuye.
Kelly"ubuzima maze kubumenyera,
Kandi nziberaho uku ubuzima bwose"
Alexi"
 Byiza ko  wishimiye umurimo ukora.
Gusa ndagirango dushakishe umwana wawe byibuze umubone"
Kelly"icyo nagishikirije IMANA naranababariwe icyo nsigaje ni ukumushakisha nubwo ntazi aho aherereye"
Alexi"mpa detail yose ngufashe kumushaka"
.
.
.
Nancy we yibereye murugo arikwibaza ati"
Uyu mwana ntwite ni uwande koko?
Ndamutse nsanze ari uwa kelly,Enock ntabyemera.
Nzamubwira ko inda yavutse itageze kandi umwana akwije?Yaba Kelly we nzamutinyuka nibyo namukoze?
Mugabo reka ntimbe bizacamo!!"
Umugabo ahita yinjira....
.
.
.
Nyuma yumwanya tutamenya Priya arimo kumanuka mundege I Londres.
Ageze hanze yafashe phone ahamagara ya number ya Jesca ariko ntiyacamo,arasubira wapi ahubwo bamusubiza ko number yafunzwe!!
Ibi n'iki se kandi?
.
.
.
Nancy murugo we n'umugabo...
Nancy"chr banguka ufate akayi udakererwa kukazi!"
Enock"ndaje chr!Gusa usigaye ugaragara nk'ufite ikibazo!Ni ikihe mukundwa?"
Nancy"ndaza kukubwira nimugoroba ariko banguka"
Enock"ok nanjye ndataha kare!"
.
.
.
Priya we ntahandi

 Yerekeje uretse muri hotel kuruhuka .
Ntakuhatinda afata taxi yerekeza ahabereye ikirori umusi haba imurikagurisha.
.
.
.
Dore aho ibintu biryohera!!
Nancy murugo hari ifoto yafashe arayireba cyane,
Yayindi yifotozanya na Kellyta!!
Ariko bagenzi kellyta asa neza na kelly kuko Nancy intekerezo ze zahise zimwereka arikumwe na kelly,yibuka ibyago baciyemo,yibuka n'amagambo yatumye mwene wabo amarira aratemba.
Sibwo afashe phone agahamagara!!
.
.
.
Priya ahageze yerekana photo ya Jesca ariko biba ubusa kuko bose bamuhakaniye bakamubwira ko batamuzi,
Bikaba nkako ntiyahakoraga ahubwo icyo gihe bari bakoteshejwe kuko bari abakinyi beza.
Priya bitangira kumucanga sasa....
.
.
.
Nancy nawe ntawundi yari ahamagaye uretse mwenenyina Elina..
Elina"unyibutse ute kandi ko wari waranteye akageri?"
Nancy"wimbwira nabi ahubwo mbwira uko umugabo wanjye ameze!"
Elina"egoko!Sigaho ntugacumure bingana gutyo"
Nancy"kukubaza amakuru y'umugabo wanjye ni igicumuro?"
Elina"umva nancy,kelly ntakiri umuntu

usanzwe kuko yihebeye Imana!"
Nancy"kuki se yabikoze?"
Elina"ni uko yaramaze gupfakara!
Gusa ibyo wakoze waransebeje ntakindi !!"
Ahita anakupa Nancy asigara yibaza.
.
.
.
Kumbe Jesca bari gushaka ntahandi ari uretse kwamuganga aho arwaje Daana mama wa kellyta.
Daana"mwana wanjye wakwitahiye!"
Jesca"oya mama,nzava aha ari uko ukize kandi ubyumve ngomba kubikora mucyimbo cy'urukundo nkunda umuhungu wawe"
Daana amarira yamuzenze mumaso disi !!!
Ati"kellyta kuki wampemukiye?"
.
.
.
Priya ntiyahagaze ahubwo yagiye kuri computer ashiramo za number ashakisha uwahoze azikoresha abona koko ni jesca,
Areba adress ye ayibona yose,
Ako kanya taxi imugezayo iba irose ikiraka......LOADING PART 16



0 Comments