Kelly S1 Episode 9

KELLY

Part 9
_______
Duheruka Kelly ,Nancy,Simplice na Elina bagera murugo iwabo wa Nancy mugihe bari bamucyuye kuva kwamuganga gusa bakivamo baratangara....part 9
.
.
Nancy na Elina Bavuye aho biruka bagenda bavuga bati Mama,mama...
Kumbe koko ninyina wari yaje!!!
Bahobereye nyina biratinda,
Nancy nawe yahamagaye Simplice na Kelly nabo baraza.
Papa Nancy nawe ati"bana bange mwinjire munzu"
Barinjira gusa mukwinjira batunguwe nukwumva amajwi menshi ati"HAPPY BIRTHDAY TO NANCY!!"
.
.
Uko aho hasa nahatanguye ibirori iwabo wa Kelly  ho barikwibaza aho umwana aherereye....
Umukecuru"ariko  Alexi ndakeka dukwiye kujya gushaka Kelly"
Alexi"oya mama aho ari hose arikumwe na Nancy kandi ubuzima bwe bumeze neza"
Umukecuru"nizere ko se wuriya mukobwa atacyo aribukore kumwana wange"
Alexi"erega mama ntacyasumbya imbaraga urukundo nawe ubwo yageze aho aremera"
.
.
Tugaruke mubirori
Nancy yarishimye biramurenga maze amarira aramushoka,
Ahobera nyina na se arangije areba Kelly....
Nancy"mama ibi nibiki mwankoze?"
Mama"mwana wa ntayindi mpano isumba izindi narikukuzavanira I buraya...
Nancy"murakoze mama!!!"
Umwanya wokuzimya bougies warugeze maze Nancy aregera,..
Nancy yajimije bougies bose bakoma amashi...
.
.
Mucyaro naho bakomeje kuganira...
Mukecuru"Alexi jya mumugi ujye kundabira umwana kandi ugaruke umuzanye"
Alexi "mama ntibyari bikwiye"
Mukecuru"genda yewe"
.
.
Mubirori naho Nancy yakase gatteau ..
Birumvikana ko ntawundi yagomba gutamika ubwambere uretse Kelly,
Akimutamika Kelly yabanje gusa nuwanga areba papa Nancy,undi nawe akoresha umutwe amerera.
Reka dusimbe gato tuze kumwanya wamajambo aho Papa Nancy ariwe waruhawe ijambo,
yaratangiye ati"ncuti bagenzi mwese muraha ndagirango mbanze mbashimire kuza kwifatanya natwe.
Ijambo ryingenzi  nuko nshaka kubwira buri umwe ko ubungubu Nancy na Kelly bemerewe gukundana"
Mbega ibyishimo kuri Kelly na Nancy barishima...
Inyuma yibyishimo Papa Nancy yarakomeje ati"sibyo gusa hari nimpano nateguriye Kelly...
Kelly agiye gukomezanya na Nancy universite"
Kelly mukubyumva yarapfukamye mugushima mugabo papa Nancy ahita amuhagurutsa ati"Humura mwana wa ubu uri umwe muri twe"
Kelly yarahagurutse arashima gusa muri ako kanya Kelly yagaruye amaraso mukanwa ke....LOADING PART 10



0 Comments