FINAL KILL S01E11


FINAL KILL
Season 02
Episode 11
Writer @Edouard_Safari
Whatsapp +255759114520
______________________
Episode 10 Yarangiye Jordan azamuye mwizosi pamela amuniga kugira yihorere ,gusa Stella yari arashe amasasu abiri.
ESE NIKI CYARI KIBAYE ?
Twikomerezeeee....
.
..
MBERE YO GUKOMEZA IYI EP NDASHAKA NKUBWIRE NGO UYIFATE NEZA KUKO IKUBEYEMO BYISHI KUBURYO KUYITAHURA BIGOYE UTARASOMYE SEASON ZABANJIRIJE #HEROES NEVER DIE, FINAL KILL SO1, Ndetse nanshya yitwa #DEVIL.
.
.
Barakwereka Sasa Stella uko yakarashe Amasasu abiri,
Neza neza nta blage yarashe jordan mumugongo 💥
Kumurasa gusa za mbaraga  ze zahise zigaragaza Amasasu akubitaho nkakubise kucyuma ahita akoroka hasi !!
Na ikirenzeho Stella warashe niwe wahise arwa hasi arahwera 😳
Jordan abibonye yarekuye pamela aza kureba Stella Icyo abaye !!
Yaraje Yegura Stella abona arimo kugarura amaraso mukanwa !
Yibaza ikibaye biramucanga ,
Kureba neza aho yamufashe mumugongo yarebye mukiganza abona amaraso menshi amwuzuyeho !!
Mama wee !!😳😦 niki kibaye ??
.
..
.
.
Tuze kuri President na secret team ye,
Bo bakomeje Gukurikirana Neza Aho Samples zpse zab ziherereye ariko biracyari ingume kuko nta info zihagije bafite.
Ariko kurundi ruhande Se wa Richard na Rchard mwenyewe hari signal barose kuri machine yabo(Mwibuke bari bazi ko Jordan ari male sample ndets stella ari Female sample ).
Richard"Papa iyi signal niyiki ?"
Papa"Bwanyuma Destinity igiye gushika"
Richard"Ushatse gusobanura iki papa?"
Papa" MultiMind Tecnology (MMT) Irabaye 100% Success "
Richard "MMT ? ushatse kuvuga ko Jordan ari muzima ?😳"
Papa"Cyane rwose,Jordan yabaye muzima umusi Stella akanguka ndetse akanaducika.
Mfite ubwoba nibaramuka bafashwe n'Umuntu mubi,ikindi haba Jordan na Stella ntanumwe uzi Icyaricyo.
Rero Kuva batabizi bashobora gukora ishyano isi igahura n'Icyago kidasanzwe "
Richard "None se papa,dukore iki ngo tubihagarike ?"
Papa"Ni ukubabwiza ukuri"
.
..
.
.
Reka nkugarure kwa Jordan mubwohisho bwe  yiberamo,
Pamela yagombaga kwica niwe uri kwitaho Stella naho Jordan we ari hanze yicaye atuje yibaza ibibazo byinshi 😔
Gusa uko yakibajije yibutse agapapuro yahawe na Stecy arikumwe na Lincoin igihe bamutabara ACRAM agiye kwicwa,
Yakavanyeyo arangije asoma ibiriho,
Handitse aya magambo agira ati"Musore Jordan ,twebwe ntabwo turi abantu babi ahubwo dukeneye ubufasha bwawe ndetse nawe ukeneye ubwacu nkuko twagufashije murumuna wawe Acram agiye kwicwa.
Niba ukeneye ubusobanuro wadusaNga kunyubako ya #BFG123 "
Amaze gusoma ayo magambo ntakindi yakoze yahise ahaguruka aza munzu agira icyumba afungura .
Dore ngo arafungura icyumba abikamo intwaro ze !!!
Umusore kweli afite intwaro n'Agatwaro ndakubwiye ikindi zose ni high technology tech zikozemo gusa ntakindi 😳
Yarazitegereje arangije areba intwaro yakitwaza imubereye abona ntayindi usibye small daggers yambariraho arangije akubitaho Costume .
Yarasohotse ageze hanze azamura akaboko Akanda kwisaha maze inyubako ye ihita yuzuraho za Cloud zituma itongera kugaragara kumaso yabantu .
Wowe uri umuntu usanzwe ubona imbuga gusa ariko nyamara hari inyubako nini ,Ibi bivuzengo ntanubwo wacika!
.
..
.
.
NDAGIRANGO UKURIKIRE AHA HANTU WITONZE ,
Uko Richard yakabajije se icyakorwa ,
Se yaramusubije ati"Aka kanya tuvugana igitabo hari abari kugishaka kandi baramuka bakigezeho ibara rirarwa kuko Ikibi kirongera kibyuke"
Richard"Urashaka gusobanura iki papa ?"
Papa"Hari amateka ajya avugwa bamwe bakabifata nkimigani ariko nyamara yo ni ukuri guhishwe.
Mumyaka yahazaza habayeho ikibi ndetse cyari cyaranahozeho kuva nambere isi ikiremwa ariko kuva icyo kibi cyagaragara hanabayeho abamarayika bagihagarika, Baje kugihagarika ariko mission yabo irangiye byabaye ngombwa ko Basubira kwijuru kumana bagasiga abana babantu ndets n'Icyo kibi Basiga bagifungiye Kwisi,
Ariko kuvana nuko Batari buzagaruke kongera kugihagarika ,abo bamarayika basize babye kwisi umwana ,uwo mwana yavukanye imbaraga zidasanzwe zo kuzabasha kurwanya icyo kibi .
Uwo mwana Abamukomokaho bose bagombaga kuvikana imbaraga bakanaba abazakirwanya ...."
.
..
.
.
Tuve kunkuru Richard arimo kubwirwa tuze kuri Jordan aho yafashe amerekezo,
Yinjiye inyubako bamubwiye,
Sasa barajwereka acyinjira gusa imiryango yahise yifunga,
Kumara kwifunga nawe yahise amenya ko byanze bikunze iyu ari ambush bamuteze ahita yitegura guhangana mugakote keza,
Akimara kwitegura amatara yahise azima maze haka amatara y'Umutuku atabona neza ,
Nawe ntakindi yakoze yahise yambara lunette zimufasha kubona mumwijima kugirango abone neza,
Yakomeje kugenda yigira imbere arinako agenda yiteguye guhangana,
Ageze imbere Yarashwe imyotsi arakororora ,Gusa iyo myotsi ubanza itari isanzwe habe nagato kuko yahise atangira kubona abaganga barimo kubaga abantu Ndetse ababarwa barimo gutaka cyane bigaragara ko Batari kubikorerwa kuko babishaka !!
Umusore yarikanze maxe mumutima aribwira ati"Abantu nabafashije kenshi ariko abo nafashije nibo bahindukiye kungwanya bitako barananyica rero ibyo ntakintu bimbwiye"
Arikomereza...
.
.
.
.
Kurundi ruhande,
Richard yumvise inkuru ukuntu ikibi n'Icyiza byahoze bibana maze arabaza ati"None se abavukanye imbaraga bakomoka kuri uwo muryango nibo babasha kurwanya icyo kibi gusa ?"
Papa"Oya ,Hari n'Abandi bavukana imbaraga zo kuruhande,Abo nabo baba bashobora kuzikoresha kuruhande rwiza cyangwa rubi"
Richard"None kuki imana itabigarika kandi ari mushobora byose ?"
Papa"Imana yashizeho ubiringanire hagati y'Ubuzima n'Urupfu arinayo mpamvu uyu musi iyo ubayeho ugomba no gupfa"
Richard"Ariko papa hari ikintu ntarimo kumva neza.
Mbere wambwiye ko hamwe imbaraga za MMT ziramutse zigiye hamwe kumuntu umwe uwo muntu yazaba immortal ,mbese bikazaba bibi bigiy mumaboko y'Umuntu mubi.
None gute Bishoboka ko uwaronka izo mbaraga ataba immortal ?"
Papa"Hari byinshi utabasha kumenya wamwanawe,
Hagati y'Urupfu n'Ubuzima hari uwitwa #SELCTOR ,uyu yahozeho kandi azamaho,ndetse ninawe uhitamo Legend uzakomeza nyuma y'Undi "
ESE UYU AMENYE ATE SELECTOR ?
.
..
.
.
Kuri Jordan,
Uko yagakajije umutima akikomereza akanga gutabara nkuko yahoze bivanye no kugambanirwa n'Abo yitangira,
Mumutima byatangiye kwanga 😳 ,
Burya ntawaba mubi kubera isi kandi kamere ye asanzwe ari mwiza,
Jordan nawe nubwo yarimo yijijisha ariko umutima waranze,
Ntakindi yakozs yakoze yahise ahindukira arangije arasakuza ati"Muhagarike ibyo murimo!!"
Akivuga atyo hari abahise bamwataka Bashak kumuhagarika !!
Nawe arangije ati" NO JUSTICE FINAL KILL"
Akimara kuvuaga ayo magambo ahita azamura akaboko maze za small daggers zose zihita zivayo zimuhagarara imbere arangije ati"Ndahamagara imbaraga z'Izahabu zikoresha Inkota gukora icyo zijejwe kandi zibikore kubushake bw'imana y'Inyanja"
Akivuga ayo magambo za small daggers yaje azanye zahise ziva mumyenda ye ziraza zihagarara imbere ye mukirere 🔥
Uko bakamusatiriye nawe inkota yahise azohereza nazo ziragenda zinyura mumubiri wabwatatse bose hasi !!
.
..
.
.
Richard we Ubwonko ntabwo bwari bwatahura icyo se ari kumubwira,
Richard"Papa umeze neza koko ?"
Papa"Mwana wanjye ibi ndi kukubwira ni impame ,Ndetse ubu ndimo kukubwira Igitabo cyamaze kujya hanze kuko cyamaze kumenywa n'Abantu batari beza"
.
..
.
.
Uko avuze ayo magambo,
Ninako Jordan yaramaze kwica abamwatatse maze amatara yaboneshaga umuco ahita agaruka,
Kugaruka Yabuze abo yishe abura nabari guhohoterwa,
Acyibaza byinshi hari uwavuyeyo ,
Nde ?😳
Umusaza SELECTOR uwo papa yarimo abwira Richard,
Na sinawe gusa arikumwe na Lincoin na Stecy ,
Jordan yarikanze ahita abona ko bamwatse arangije aripanga !!!.......LOADING EP12.
.
..
.
.
NIKI KIGIYE GUKURIKIRA ?

Kanda 👉HANO usome Episode 12

0 Comments