HEROES NEVER DIE S06E31 FINAL

HEROES NEVER DIE
Season 06
Episode 31 final
Writer @[100010101816820:0]
whatsapp +255759114520
_______________________________________
Episode 30 Yarangiye Ally  asa nusoje ibintu byose Mbese uwari master mind ndetse akaba ari nawe Evil king wari wafunguriwe (Season 5)na Sandra(Present) Uwahoze akoresha Jade Nkumucakara bikaza kurangira yikundiye Uwo bari bapinganye na Sandra ariwe Angela, Ibi bikaba byaratumye Jade atakaza amaso biza kurangira ahuye na Ally wari uvuye Future Asoje intambara yabahuzaga na devil wari warateye isi.
Gusa kuvana nuko Roho ye yari yarayigabanijemo kabiri, igihe igice kimwe capfiriye future naho ikindi kikaza kwisanga Present.
Nyuma yo kubura amaso, Yaje gukorerwa amaso na Sandra gusa amaso yari yakorewe yari special kuburyo yagiraga imbaraga zo kubona kure mbese zikaba zaje kwiyongera nyuma yo kwifatanya naba Heroes amaso ye yaje kongerezwa imbaraga aba Special yuzuye ndetse abasha no kuba yayakontorora neza atari connected na machine nkuko byahoze mbere.
Angela
uyu ni umukunzi wa Jade (Mr Eyes) ,mbese guhura kwabo Angela yari umukobwa w'Umusaza ukize ndetse bari bahanganye na Sandra(Evil queen),Sandra yagambaniye umusaza ndetse abo yahaye akazi yari Jade na Mucuti we Bajie. 
Angela yabayeho azi ko Jade ari wishe papa mugihe jade yari amaze imyaka myishi aryamye ndetse arinabwo yahabwa amaso ubwambere akazajya akontororwa n'Isaha Sandra yambara, ariko byaje kurangira bakundanye. 
Iyo Season yabo yaje kwinjirirwa n'Abasuma aribwo nkumwanditsi nafashe icyemezo cyo kubacanga mpita nyihuza na Season 5 Niko guhura naba Heroes.
Linda
uyu ni umukobwa wakundanye na Ally muri Season 4 (3STARS)cyane.
Kumenyana kwabo Ally Yari azwi nkumwicanyi w'Abantu babi ndetse agasiga ikimenyetso cy'Inyeri 3. 
Nibwo ukuri kubuzima bwa Ally bwaje kumenyekana ko mama we amutwite inyuma y'Urupfu papa wa Ally( Mwibuke Season 3 Irangira we yari yitanze ariko nabandi kugira barokore isi, biza kurangira bapfuye aribwo haje kuvuka Flash N6) ,yarimo yirukanswa ngo yicwe aza kumubyarira nzira ndetse uruhinja aruha umukecu umwe we ahitamo kurangaza abamwirukaho, kuvana N'Amaraso menshi byaje kumuviramo urupfu. 
Uwo mukecuru yareze Ally ariko biza kurangira amubuze kuvana no gushimutwa akiri muto akajyanwa mukigo gitoza abicanyi ariko kubera amaraso y'Ubutwari akomoka kuri basekuru ntibyakunze ko aba umwicanyi ahubwobiza kurangira acitse, 
Nyuma yo gukundana na Linda Yahawe ikibanza gikomeye mukigo cy'Ibanga cyari gishinzwe umutekano w'Isi aricyo AUHC cyari gihagarariwe na Se Mr Smith(Anti Unknown Human Crisis ).
Iki kigo cyari kigabuyemo gutatu :
1. AAC ( Anti Atmosphare Crisis ) yari ihagarariwe na Jade muzi nka Team Leader
2. AFA ( Anti Fire Arms )
3. AVC ( Anti Virus Crisis )Yari ihagarariwe na Khan
Ubwo mr Smith yapfa yasize amuraguje Ally kuzarinda AUHC ndetse n'Umukobwa we Linda. 
Ubwo Season 4 Yarangira Bikagaragara ko Ally apfuye nibwo Linda yatwawe n'Undi musore babyaranye Abana batatu harimo imfura ariwe lincoin. 
LINCOIN,
Uyu ni umwana wambere wa Linda na Papa Lincoin,
Yavutse ubwambere ariko se yaje gukontororwa na Evil king nyuma yifungurwa rye.
Ibi byatumye akoreshwa nawe akoresha madam we Linda bica Ally kubera ko Ally yari immortal atapfa kiretse yiswe nuwo akunda.
Byaje kurangira Linda ahaye sumu Ally arapfa.
JADE ( team Leader)
Uyu ni uwahoze akorera ikigo AUHC ndetse akaba yari umwizigirwa kuri MR SMITH ( Se wa LINDA ) ndetse uyu yabaye Team Leader inyuma y'Urupfu rwa Ally. 
Uyu barwananye Intambara nyishi arikumwe na Ally.
Afite imbaraga zo kuba yakigira munini cyane akaba yatera igipfunsi kiremereye mbese ni umwe muri ba Heroes bakomeye.
SANDRA NA TALKER
Aba bahoze bakorera ikibi mbese barwanya Ally na Team ye gusa baje gufatwa biza kurangira bifatanije na Ba Heroes barwaniriza uwari Sebuja hamwe (Season 4).
Ntibyarangiriye aho ahubwo muri Season 5 Baje kubana ndetse ubu muri Season 6 Talker apfuye asiga Sandra amutwitiye umwana n'Ubwo atari bwabimubwire.
Talker yagiraga imbaraga z'Urusaku ndetse Bari future muri AUHC bari barabongereje imbaraga bakoresheje Tecnology maze urusaku rwe ruba ntahagarikwa.
Sandra nawe yari best Swordwoman mwiza kuko we kunkota ebyiri ntawamukoraho.
DIVIA ( mama Stecy) 
Uyu yagaragaye muri Season 5, 
Uyu ni umwana w'Umumama wareze Liam nyuma y'Iyicwa rya Mama we, 
Uyu yabaye nkamushiki we barakurana amurinda ndetse Ibi yabifatikanyaga no gukorana na Ally kwisezerano Ryo kugira azamugarukanire mama we wakabiri ariwe mama Halisi wa Divia,
Uyu byaje kurangira yisanze murukundo na Ally ubwo bafatirwa mubutayo ndetse ninaho yasamiye inda ya Stecy. 
Ubu ni mukecuru arashaje !
Liam 
Uyu ni Heroes umwe mubakomeye kuk bafite imbaraga zikomeye kuko amaraso ye nI isumu ndetse inatwika. 
Uyu ni umunyeshuri wa Ally ndetse ninawe wanatojwe Secret Techniques ntashidikanya ko zanagize uruhare mwigaruka rya Ally.
Ariko hari igitabu kimwe cyaciye akaboko umuntu kivuye muri library ariko ntitwamenye iherezo ryaco.
DOUBLE TWINS
Aba ni ingwanyi nziza cyane kunkota ndetse aba bahoze barinda secret chamber irimo Intwaro z'Imbaraga ndetse barinda abantu basanzwe ko bazigeraho kuko zakwangiza isi. 
Baje kujya muri Heroes barwanirixa hamwe umwanzi.
Stecy 
Uyu ni Umwana wa Ally og
Ndetse ninawe wari wasigaranye devil slayer sword. 



IBIBAZO TWIBAZA.

1.SE WA LIAM NINDE ?
2. IGITABU CYAKASE AKABOKO UMUNTU CYAGIYE HE ?
3.

.
..
.
.
Uyu musi reka dutangirire Future,
Umusaza Selector yakomeje kubabwira ati"Ally yagaruka mubazima rwose birashoboka.."
Linda"Mbwira niba hari n'Icyo bisaba ngikore Ariko Ally agaruke"
Selector"Ally ni immortal ariko atandukanye n'Abandi basekuru babayeho kuko spirit ye ntabwo yagiye mazima nkabandi.
Ibi bivuze ngo yagaruka gusa hagomba kuba igitambo"
Jade team leader "Igitambo ?Ni nkihe ubwo ?"
Selector"Uwabashije kumwica ninawe wabasha kumugarura!!"
Bivuze ngo ntayundi atari Linda !!Mbese hagomba kuba echange y'Ubuzima !!
Ba defenders bose bahise barebana mumaso😳 gusa Linda ahita asubiza yihuse ati"Ndi tayali"
Papa Lincoin ahita amufata kurutugu undi arahindukira ati"Mugabo wanjye mwiza, umbabarire kumwanzuro mfashe ntatekereje ariko ngomba kubikora,
ndagukunda ariko kweri ntakubeshye Ally ni uwingenzi cyane kuringe ndetse isi iranamukeneye kuruta uko ngewe inkeneye"
Linda arangije kuvuga ayo magambo ahita ahindukirira ba Defenders ati"Nditeguye muhite mubikora"
Selector"Ok niba witeguye twabikora ntakibazo"
.
...
.
.
Tukiri aho nyene Future,
Hari uri mugahinda kawenyine,
Ntayundi ni Sandra umukunzi wa Talker.
we yari yabuze umugabo we,partner we,uwo babanye kuva kera,barwananye intambara nyishi. ..

0 Comments