NEW WORLD S01 E37

THE NEW WORLD OF 2050 Episode 37 _________ Ep36 yarangiye chris muto ashaka kwigaragaza , Mama alicia na uncle bao bo bari bakomeje gahunda yabo yo gukwirakwiza imiti ahenshi hashoboka... chris we yari abwiye alicia ko agomba kumwica Hari habaye iki? Turakomeje... . .. . . Alicia yabonye bikomeye ariruka ariko ntibyamubuza kumwirukaho, S1 na s2 nabo bashatse kongera kwataka ariko nicolas arababuza! S1"ntabwo twamureka kandi afite inkota" Nicolas"oya mumwihorere ahubwo tuve aha ndumva meze nabi " Ntakindi bari kurenzaho usibye gukurikira itegeko bakava aho!!! . .. . . Kuri ciara byatebye twumvise ijwi rishya!! Chance"urabikoze ciara! Ubu noneho nagutegurira utwo gufungura kuko ubaye intwari" . .. . . Alicia uko chris yakomezaga kugenda amwirukaho niko yagenda ashakisha muri machine bigaragara ko hari icyo yarazi mumyifato yararimo agaragaza! Bidatinze hari ok yakanze chris ahita ahagarara ati"bite byawe alicia kurimo kwiruka? Ntureba ko utwite?" ***NDAGIRANGO MWIBUKE UKO IBIHE BIGENDA AHO BIGENDA KURI BA CHRIS SICYO KIMWE N'AHO BA CIARA BARI*** Ibi bisobanura ko isi yahinduwe n'imisi ikihuta kugeza aho umusi umwe uvunjwa 30 !!!! . .. . . Ciara akirangiza gukira padiri yahise avayo asanga dark na claude hanze, Padiri"basore bato ubu mufite imbaraga zihagije mushobora kuga kurugamba" Dark"ariko chris ntabwo yari yagaruka" Padiri"ntawamutegereza cyane ko ahantu ari kuhava byonyine atari icyoroshe, Mugomba guhagarika uriya mugabo" Claude"ushatse gusobanura ko chris atakiri muzima?" Padiri"sinabyemeza ariko kandi sinanabihaka, Mwe mwitegure nimugoroba muramanuka kw'isi" . .. . . Kuri chris, Ati"wimpunga ahubwo ngwino ducike" Alicia mbere yuko asubiza hari amagambo ya padiri yabanje kwibuka Agira ati"ntabwo najyana na chris !" Padiri"wabikora kuko nzi neza ko ariwe wenyine uzi password y'aka kantu" Amuhereza ya flash undi arayakira ! Padiri"ntumbaze ikiri muriyo ahubwo wizere ko izagufasha igihe chris azaba yacitse intege nibwo uzamufasha" Acyibuka byinshi chris yamufashe akaboko baragenda tayari n'inkota barayijana!! . .. . . Munzira nicolas we ameze nabi cyane, S1"boss kondeba umeze nabi byose byavuye kugifunsi kimwe yagukubise? Nicolas"aho twakarwaniye imbaraga yakoresheje ntizari zisanzwe . Ahubwo s2 ,subira kumana uyibwire buri kimwe " S2"ariko sinshaka kubasiga mwenyine mubyago nkibi!" Nicolas"niyo nzira yonyine yo kunkiza" . .. . . Kuri ciara Mimi"mbega umwana mwiza!Neza ni nkase" Ciara amenyuramo gato !! Chance yaje yiruka azanye n'utwokurya twumubyeyi !! Ati"ciara !Ciara !Niwonkwe ..." . .. . . Munzira alicia na chris bagenda, Alicia yarebye chris abura igikomere nakimwe kumubiri we , Ati"chris byagenze bite ko mperuka wakomeretse?" Chris"inkota mfite ni inyembaraga, Iyo uyifashe icyitwa ingwara cyose cange aho wakomeretse ihita ihakiza byihuse" Alicia"ntakibazo noneho dushobora kugenda igihe kitari cyadufata" . .. . . Tukugarukire kuri keing aho ahagarariye inyubako yagombaga kuzatangirwamo ibitambo byanyuma kumana ikabona guhaguruka Kwikorera akazi. . .. . . Imisi yaje kwisunika maze tukuzira kuri claude na dark mumasaha y'umugoroba ibicu byabazanye kwisi, Claude"mbega ukuntu isi yangiritse?Ubu koko babona hari imana yakemera ibibi nkibi koko?" dark"wikwibaza byinshi kuko nabo ataribo ahubwo barakoreshwa!" Claude"dukwiye kumuhagarika kuko bitari ibyo byazarangira banaryanye" . .. . . Uko aho ngaho ari nimugoroba ninako kuri chris na alicia ari mwijoro rikaze bararuhutse Gusa alicia arakuriwe, Alicia"nzi neza ko kugira turyamane yari amakosa yanjye , umbabarire ni urukundo rwabinteye" Chris"ibyo birakureba igikuru nuko nakubwiye ko nkunda undi kandi antegereje" Alicia abanza kwitsa itima ati"nabyumvise kandi nanjye ndagusezeranya ko nyuma yo kuva kuri iyi mission ntazongera kukwegera " Chris yabanje gutekereza gato arangije amenyuramo gato , Mukumenyura chris ugira 2 nawe igihe cye cyari kigeze, Sibwo ibise bitangiye kuri alicia kandi cri mwishamba ritagira umuganga!!!!......LOADING EP 38.

0 Comments