NEW WOLRD S01E46

THE NEW WORLD OF 2050 EPISODE 46 _________ Ep 45 yadusigiye akababaro kadasanzwe ubwo umukinyi mwiza,uwakundaga chris kugeza nubwo amwitangira, uwo banyuranye muri byinshi apfiriye muntambara !? Ese chris yitwaye ate nyuma? Kurikira... . .. . . Chris umujinya waramuriye arangije afata imiti mike muyo alicia yarafite ayimenera kukonta arahaguruka! Umugabo mukubibona yarikanze gusa chris ntiyatinda arataka... Dore ngo umugabo arakubitwa bikamucanga, Aho inkota imukoze arasha !! . .. . . Abonye bikomeye yatangiye gukoresha imbaraga etage yose irakaka ariko chris yanga kumuha agahenge !! . .. . . Abari mumusozi imachini yose bayishize hasi , Imashini kwangirika byonyine amaso y'abantu kwisi yose havuyeho akantu bose bapfukamira rimwe baramya uhoraho umuremyi wabyose !! . .. . . Umugabo nawe imbaraga zahise zishira chris amuboneraho avuga amukuyeho agatwe !! Agatwe ke aragafata yegera umurambo wa alicia , Yibuka bimwe mubyo bakoranye nawe bitandukanye, Yibuka akiri umurinzi we, Yibuka ubwambere mumodoka bacika ingabo za nicolas, Yibuka uwamutwaye kwamuganga ubwo umukunzi we ange yapfaga nawe uguturika kukamukoraho ! Yibuka amuririra azi neza ko yapfuye, Agera aho yibuka umusi baryamana bari kuri mission , Yibuka uburyo arangije kumwitangira mukanya,... Ibyo byose bimutera kurira maze yegura alicia amukorakora mumutwe Ati "koko warankunda nubwo mbimenye atacyo nkiramira, bimwe mubyo wansabye ndabirangije kandi n'ibindi nzabikora " Aramuhobera!! . .. . . Ako kanya uncle bao nawe yarahageze asanga byarangiye! Arapfukama ati "umbabarire alicia mpageze ntinze " Chris arahindukira aramureba ntiyagira icyo avuga ahubwo ararira gusa!! . .. . . Padiri,ciara,mimi,chance ndetse nabamwe mubari mwikipe ya mama alicia ndetse no mungabo zangije ya machini bose bari bamaze kwambara imyeru ndetse bageze kuri chris, Padiri yafashe ya nkota ya chris ati"ubirangije neza musore! Ubu isi yose urayirokoye. Nicyo gihe ngo utangire ubuzima bushya " Chris we ntavuga ahubwo yumiwe gusa!! Padiri ariko yuko tugenda ndagirango usabe icyo ushaka nk'igihembo" Chris kureba neza yabonye ciara nawe yahindutse , Padiri"ciara sezera chris" Ciara yaratambutse afata chania amwicarika iruhande rwase Chris ashaka kumufata akaboko undi aramwiyaka ahubwo asubira inyuma !! Chania(mwibuke aricara gusa kuvuga ntaho wamubesha) Chania"mama bwira papa ukuri kose!" chris arumirwa ati" wowe uravuga?" Ciara areba padiri undi aramwemerera , . .. . . Ciara ati " Chris uko utubona twese ahangaha ntabwo turi ibiremwa muntu, Ahubwo twari twarazanwe murwego rwo kunganira ikiremwa muntu ngo kibashe kurwanya umwanzi cyihamagariye. None kuva intambara irangiye tugomba gusubira iwacu" Chris"urashaka kunsiga nawe?" Ciara "chris ntamahirwe yo kubana nawe kuko ntari umuntu nkuko ubikeka " Chris abanza guhaguruka Ati"padiri ese ubundi muri Bantu ki?" Padiri "wibaza byinshi utagera aho ubaza amabanga udakeneye kumenya" Ntabyinshi byavuzwe ahubwo padiri yategetse ko urugendo rukomeza , Chris yasigaye ababaye ariko arigumya afata chania we araheka arangije aterura n'akarambo ka alicia aragenda !! . .. . . Munzira padiri agenda yabuze ciara, Padiri "ciara agiye he?" Chance"ubanza yasubiye inyuma mubana babantu " Padiri"yemeye guheba ubwiza bw'ijuru kubw'umwana w'umuntu?" Mimi"uriya musore ni intwari ntawutamwifuza kandi kuba yamugarukira ntagitangaje kirimo" . .. . . Chris agenda yanyuze kumodoka z'ubutabazi zari zamaze kuhagera ndetse na claude na dark ntibapfuye usibye ko bari bameze nabi, Chris ntakintu yavugaga ahubwo yakomeje gucaho nakarambo ka alicia ndetse n'umukobwa we chania . Gusa mumutima we aragenda yibuka byinshi kuri alicia ati "iteka nabaye muguhomba gusa,unkunda wese ntakindi akorerwa usibze Gupfa gusa! chris ntacyo ndicyo usibye ikirwari , Mana uri mwijuru niba narakoze ibishimwa mumaso yawe kuki utampemba kugarura unkunda mubuzima? Ntayindi mpano yanshimisha usibye kuba kumwe n'unkunda" Akibaza byinshi hari uwavuze izina rye arahindukira... Muguhindukira yarikanze akanura amaso cyane!!!......LOADING FINAL . . Ninde uwo?

0 Comments