NEW WORLD S01E34


THE NEW WORLD OF 2050
Episode 34
_________
Ep 33 yarangiye alicia ari gutaka cyane,
Hari habaye iki?
Twikomereze...
.
..
.
.
Chris abonye bikomeye yaramusatiriye,
Chris"habaye iki?"
Alicia"simbizi gusa ndi kubabara cane"
Chris ahita amusindikiza bagera kuruhande musi y'igiti !!
.
..
.
.
Mimi na chance basanze ciara hanze arimo kuruka,
Mimi"ufite ikihe kibazo?"
Ciara"mwigizeyo izo ndya sinzishaka!"
Chance"zakugize iki?"
Ciara"zihumura nabi !!"
Chance agiye kuvuga mimi aramwitanga ati"ushaka iki?"
.
..
.
.
Chris yabuze uko abigenza,
Alicia"ndikubabara mugituza,mfata !!"
Chris"afataho "
Mugukoraho yahise ahinduka mumaso aca ishati ya alicia !!
Alicia"uri gukora iki?"
Chris"bisa naho wariwe n'inzoka kwibere"
Ahita afata icyuma cye !!!
.
..
.
.
Sasa claude na dark bo bakubitije urugendo
bataha,
Dark"nitugerayo turaza gusobanura iki?"
Claude"uko biri kose turaza kuvuga uko bimeze"
.
..
.
.
Nicolas n'ikipe bagize aho bagera bararuhuka!
Nicolas hari ako yavanye mumufuka areba
 amerekezo y'inkota arangije ati"dusigaje km 45 kugira tugere kunkota"
S2"ndumva hakirimo agatambuko"
Nicolas"rek turuhuke tuzakomeza ejo"
.
..
.
.
Tugaruke kuri chris aho yakoresheje icyuma akabaga gato ku iberi rya alicia arangije akwega ubumara !!
Chris"ndaje ngushakire umuti"
Alicia"ntutinde  kuko ntinya kuba ngenyine"
Chris"humura ndabanguka"
Aragenda alicia asigara amwitegereza arangije amenyuramo!!
.
..
.
.
5 DAYS LATER(nyuma y'imisi 5 ni ukuvuga amezi 5 aho ba chris bari)
.______
Bisobanura k km 45 zari zisigaye kugira nicolas agere kunkota zari zitandukanye nizo twe dusanzwe tuzi !!
Alicia ari gutekereza gusa aranyuzamo akisetsa!!
Chris"uri mubiki ko ndeba uri kwisetsa?"
Alicia"ni inkuru nziza cheri"
Chris"sinakubujije kunyita chr?"
Alicia"none se wiyibagije rya joro ngwaye inzoka yandiye?"
Chris"mbabarira sinshaka no kuhibuka,wari wampaye iki ubundi?"
Alicia"ntacyo pe,ariko nuko nawe unkunda"
Chris"tubireke"
Alicia"sorry nari nibagiwe!Gusa nubwo wabyanga tuzasubira inyuma uri umupapa"

Chris"uvuze iki?"
.
..
.
.
Muri ako kanya nibwo dark na claude barimo bagera kwa padiri
Abakunzi babo baje kubakira gusa ciara we yabuze uwe,
Ciara"chris arihe ?"
Claude"ariko mwakabanje kutureka mukanatwakira kuko tunaniwe"
Mimi"wamugani"
Berekeye munzu ariko ciara byaranze aguma hanze ategereje !!
.
..
.
.
Alicia ari kugenda yiruka inyuma chris,
Ati"chris winsiga nange singewe"
Chris ntasubiza ahubwo akomeza kugenda atanakebuka
Alicia"chris ndagusabye winsiga"
Chris yarahagaze ati"ceceka!"
Alicia"habaye iki?"
Chris"tugeze mugace kitiriwe inkota,
Padiri yavuze k turamutse tuhageze ko bisaba kwitonda kuko hari udutego twinshi twanageza kurupfu"
Alicia"noneho aha hose wari uhazi"
Chris"ntabwo nari mpazi gusa padiri yampaye ibimenyetso byinshi bishoboka"
.
..
.
.
Kwa padiri,
Dark"rwose chris ndetse na alicia twaburanye tukimara kugerayo,
Gusa nyine kubera ntamerekezo twari dufite twahisemo kugaruka ariko nabwo byadutwaye igihe kitari gito.
Kubwibyo tubabarire gusa niba hari icyo 
udufasha dusubire kumushaka"
Padiri yariruhukije ati"gusubirayo ntibyashoboka"
Bose barikanga ,
Mimi"ariko aho bari nimubyago kuburyo kuhivana bitakoroha"
Padiri"ndabyumva ariko hari icyihutirwa kurusha ibindi ,uriya mugabo mumisi 7 azaba ari kuzuza imbaraga zizatuma yikorera akazi ubwe kandi bibaye byaba ari ibyago kwisi"
Dark"none uragira dukore iki?"
Padiri"mwitegure kuzamuhagarika wenda bizahuza nuko chris yazanye inkota"
.
..
.
.
Chris na alicia bari kugenda bucece,
Chris"aha hari abarinzi 3 babanziriza kumarembo y'inkota.
Ntegerereza aha mbanze mbirangize"
Alicia"sawa!"
.
..
.
.
Ciara we yategereje hanze abura umuntu,
Chance yahise ahamusanga ati"ciara ntampamvu zo kuguma kwiyicisha imbeho"
Ciara"ndaguma aha mpaka chris aje"
Chance"ntabwo ari buze erega!"
Ciara"uvuze iki?"....LOADING EPISODE 35

0 Comments