LOVE AFTER WAR E100


STAY WAITING
1/2 Final
________
Epi 99 yarangiye bop yiyemeza kwataka maker byibuze ngo arebe ko yatabara umukunzi.
Ntabwo ariwe wenyine ndetse na brian,monia n'abandi bari babyemeje.
Dukomeze...
.
..
.
.
Uko bakabuze gate batangiye guhamagara barabura.
.
..
.
.
Tukugarukire kuri maker ,
Kuva abonye abuze amerekezo yaho raissa ari yahise akeka ko byanze bikunze ari butegwe atangira kwitegura intambara.
Za ngabo ze 50 azongera imbaraga ubundi ategereza umwanzi.
.
..
.
.
Kuri gate,
Isabelle"ndagukunda gate"
Gate akimara kumva iryo jambo yahise ahaguruka aramuterura azenguka amuteruye!!
Uko bakishimye gate yumvise bari kumuhamagara bazamuka munkambi.
.
..
.
Bidatinze brian,bop ,monia na gate basezeye imiryango,imigisha barahabwa ,intwaro baratora,
Brian afata inkota,
Monia afata imbunda,
Gate afata ikibuni cy'amazi naho bop we afata inkweto ze n'amaboko ye y'ibyuma.
Pauline"bite byawe gate ko utoye amazi?"
Gate"niyo ntwaro imbereye"
Ntakindi cyari gisigaye usibye ukwerekera.
.
..
.
.
..
.
.
Munzira bagenda bagiye baganira,
Brian"maker yababaje imitima yabenshi nicyo gihe ngo abyishure"
Bop avanayo urukaratasi ati"dore uko tugiye kwataka,
Ntangabo nimwe usibye izi mirongo itanu(zahinduwe)turi bubabaze"
Abandi baramwumviriza,
Arakomeza ati"brian wowe usanzwe ukomeye uraza guhangana na tatoo,
Monia wowe uraza kunyura inyuma aho uri buze guhura na black devils.
Gate weho uraza kunyura hejuru y'inyubako ushake uko warinda mrs maker n'umwana we naho njye ndaza kwifatanira na maker"
Brian"oya jye ndaza kwihurira n'uriya mumenja"
Bop"maker ntiwamubasha arakurenze"
Brian"oya ngomba guhorera data"
Bop"brian cisha make kuko usibye kukurenga yanakwica"
Monia"brian umvira bop kuko uriya mugabo arenze uko ubikeka"
Brian ariyumvira arangije aremera.
.
..
.
.
Igihe cy'urugamba nticyatinze cyarashize kiragera,
Bose binjiriye rimwe bakubita abarinzi bo kukirimba karahava.
Bakibarangiza tatoo na black devils barahageze,
Bop"monia nawe brian ni ahanyu,gate mrs maker ntari aha,fata imodok
ubasange murugo"
Tatoo yahise afatana na brian
Monia na ba black devils rurambikana.
.
..
.
.
Bop we yakomejemo imbere arazamuka mpaka ageze hejuru y'inyubako asanga maker amutegereje,
Maker"mbega byiza we!Uragarutse?"
Bop"wikwangiza umwanya ahubwo nyishura ngende"
Maker"harya ngo nkurimo ideni ry'ubuzima? Ngaho gerageza"
Bop ahita yataka kuri speed maker nawe aramwakira usibye ko bombi ntawe wagaya!!.
.
..
.
.
Brian we tatoo yabanje amutera igifunsi aragarura,
Yataka busha yohereza inkota nawe ayiza inyuma ,tatoo arayivuna brian nawe aboneraho akanya ko kumutera ariko aba ariwe atarika !!!
.
..
.
.
Na monia ntiyari yorohewe aho ari gusa ni umurashi mwiza cyane usibye ko na black devils (2 ) batoroshe...
Amasasu bose yarabashiranye bahita baza mungumi n'imigeri !!
.
..
.
.
Bidatinze gate nawe yageze murugo aho yagombaga gukura mrs maker n'umwana.
Mukuhagera yasanze abaharinze bafite intwaro,
Kumutima ati"ndabataka nte?Harya ngo imiti twatewe ituma bandashe ntapfa?
Oya sinabyizera ntapfa
Ariko nazanye amazi nk'intwaro.
Yavanyeyo ya buni arabanza arayicanga mpaka imenetse ariko kubera umuvuduko urenze ntiyakoroka ahubwo avamo inkoni ubundi arataka !!!
.
..
.
.
Bop na maker bo bagwanye gusa bo ingwano yabo yo iratandukanye kuko ni imiguruko gusa ,ama etage barabomagura kuburyo wagirango ni amakarito!!
Gusa maker yateye bop aragarura ,
Maker araseka ati "nagutanze kubona  izuba ntiwanesha"
Bop"ntabwo nari nananirwa ariko"
Maker"nturemera kweri?"
Ahita akanda isaha maze yamyenda ye y'ibyuma iramwambara.
Akibirangiza  yahise akoresha magic power yohereza bop hejuru !!
Bop agerageza kwigwanaho akoresheje magic power biranga,
Maker"uribesha bop,power yawe yose mfite uburyo  nyikontorora kuburyo itakora"
Ako kanya yahise areba ibirahuri biragenda byicomora kunzu birisongora arangije abyohereza kuri bop mukirere!!...LOADING FINAL 101

0 Comments