LOVE AFTER WAR E99


STAY WAITING/LOVE AFTER WAR
Episode 99
_________
Ep 98 yarangiye bisa naho maker atsinzwe bikomeye ndetse umusore bop amucuriye bikomeye.
Turakomeje...
.
..
.
.
Angelique intwaro zamugejeje munkambi abonana  n'umukobwa we,
Isabelle yarishimye araza ahoberana na mama we!!
Isa"yooh mama wagarutse?"
Angeli"yego mwana wa ariko musaza wawe ari mubyago.
Ngwino tujye aho abandi bari turebe uburyo twamutabaramo"
.
..
.
.
Munzira brian,monia na bop mumodoka ctaha bataha,
Bop"muri intwari rwose!"
Brian"nawe uriyo ariko"
Bop azunguza umutwe yemera!
Monia "maze kubwira munkambi ko turimo tugaruka ntakibazo"
Bop"ukoz..."
Atari yarangiza yabonye imodoka imunyuraho ati"uriya si raissa we?"
.
..
.
.
Munkambi,
Angelique na isabelle baje biruka basanga keilla,
Angelique"abandi barihe?"
Keilla"bari munzira bagarura bop"
Isabelle"mubuhe buryo?"
Keilla"byose byari byapanzwe"
.
..
.
.
Kumbe uko bavuze ngo bari kugaruka bop yahise ava mumodoka ye arasimbuka akurikira iya raissa.
Monia na brian nco banga gukomeza nabo 
barakurikira.
.
..
.
.
Kuri maker n'umuryango,
Maker"ibi ni ibiki wakoreye umuryango wacu?Kuki wantwaye umwana wanjye ukamujana?"
Mrs maker"nuko nanze ko agira umutima nk'uwawe"
Maker"narimbizi,gusa wowe nshatse nanakwica kandi udakeka ko nemeye kurekura bop kumpamvu zawe,ahubwo byari kumpamvu z'umwana wanjye"
Mrs maker"shaka unyice Ariko ntuzatsinda"
Bakomeje kuvuga cane rucky yarinjiye bahita bijijisha!!!
.
..
.
.
Bop we yasimbutse imodoka ya raissa ayitambika imbere undi araparika.
Avamo n'umujinya ati"uzi uwo ndiwe sha?"
Bop"raissa wabaye iki?Chr ngwino dutahe umwana aradutegereje"
Raissa aho kumva yaramwatatse undi aramufata byanga ko amwikura,
Raissa abonye ko byanze aho ako yari yambaye kugutwi yahise agakanda ako kanya maker arabimenya.
.
..
.
.
Munkambi naho bari bamaze kumenya ko bop asubiye inyuma bumva neza ko byanze bikunze urugamba rugiye kubyuka maze na gate ahita yigaba murugamba.
.
..
.
.
Maker akibimenya yafashe umwana we mumutwe ati"ndaje mwana wanjye ngiye mukazi"

 Rucky"papa urongeye kudusiga?"
Maker"humura ndagarutse mukanya"
Ahita agenda!
Maze rucky asigara abaza nyina ati" mama kuki papa ahora adusiga iteka?"
.
BANTU BAKURU MUMAZE KUBAKA MWIRINDE GUSIGA IMIRYANGO YANYU AHUBWO MUYIBE HAFI KUKO BYANZE BIKUNZE IBA IBAKENEYE !
APANA KUZINDUKA UGENDA UKEKA KO AHARI BAKENEYE KURYA GUSA,AHUBWO N'IKIGANIRO CYAWE BABA BAGIKENEYE.
ABAMEZE UKO MWISUBIREHO.
.
..
.
.
Bop akimara gufata raissa,yamukubise akantu ahita asinzira!
Monia na brian nabo baba barahageze,
Brian"muzane tuve ahangaha"
Aramwuriza aramujyana gusa nyamara hari icyari kimuriho bisa naho maker aricyo yagiraho mukumenya ahari.
Birarangira bite rero?
.
..
.
.
Maker nawe aho yari ageze n'ingabo raissa akimara gusinzirizwa yabuze signal ,
N'umujinya ati"iyi mbwa inyeretse ubudasa ariko ndaza kuyereka ko arijye wayitoje"
.
..
.
.
Reka tuze mugitondo cyakare,
Raissa aracasinziriye .
Pauline"maker ni umuntu mubi ,ashobora kuba yaramushizemo microchip kuburyo yamenya aho turi tugategwa.


 Icyiza ni uko wamusubizayo"
Bop"oya sinabyemera ahubwo iyo microchip ndayimeneramo"
Frank"bishobora kuzana imyaku kuko microchip idapfa kuva mumuntu"
Brian"wenda wagerageza kuyimuvanamo.
Nturi inzobere?"
Frank "reka tubigerageze"
.
..
.
.
Hakuno gate na isabelle,
Isabelle"gate mbabarira kubyo maze imisi ngukorera"
Gate"isabella ndagukunda byabindi byohejura kandi ibyo wankoreye byose ndabiheba ari uko nawe umpaye kimwe"
Isa"ikihe?Mbwira gose mpite ngikora"
Gate"ndashaka umbwire  ko unkunda kabone nubwo wambesha ariko ubivuge"
.
..
.
.
Tugaruke,
Frank"microchip imurimo isaba password "
Bop ateruye n'umwana we( mwibuke agiye kumara ukwezi atazina agira) ati"hejuru y'urukundo nkunda raissa ejo mugicuku ndataka maker ,nkize umukunzi wanjye,n'abaturage basubire mugihugu"
Azana ikiganza ati"ninde turibujyane?"
Brian agerekaho,monia arakurikira gate arabura(mwibuke yibereye kumwe na isabelle!!....LOADING FINAL

0 Comments