LOVE AFTER WAR E91


STAY WAITING
Episode 91
________
Ep 90 yarangiye bop abuze icyo gukora hagati yo gutabara monia na keille cge pauline.
Yakoze iki?
Dukomeze...
.
..
.
.
Keilla na monia barafashwe burizwa amamodoka barajyanwa.
Bagenda keilla yafashe kugutwi abwira bop ati"ntiwihende ngo ugaruke"
.
..
.
.
Amakuru yahise agera kuri maker ko pauline ajyanwe gusa ko hafashwe abamucikishije.
Maker"nzanira imyambaro yanjye nikorere akazi"
Leuis"ahita amuhereza ye"
Undi nawe arayikanda umubiri wose wambara imyambaro y'ibyuma ubundi arerekera!!!
.
..
.
.
Munzira imodoka itwaye keilla na monia hari uwayisimbiyeho hejuru inzugi zose zirashwanyuka!
Arangije ahita  asimbuka yitambika imbere yayo arayihagarika(mwibuke usibye na magic power afite asanzwe akomeye).
Akiyihagarika abari batwaye imodoka bamwoherereje amasasu arakwepa ahita afura cya gifunsi akubita kuzuru imodoka yose irashwanyuka abayirimo baratumuka!!
Nawe mububangutsi ahita asimbuka atera imigere ibimanyu by'imodoka abasirikare ,monia na keilla nabo
abahagarikira hejuru!
Byose aba arabirangije!
Keilla ahita yinamura amukubita urushi ati"kuki wagarutse kandi nakubujije?Uyobewe ko pauline ariwe wakiza brian?"
Monia aramufata  ati"keilla urakora ibiki?
Aho gushaka uko twava hano byihuse urimo uzana inyifato z'abana?"
.
..
.
.
Sasa kurikira president maker atinze gato yahise agera ahabereye intambara.
Ati"ibi ni ibiki?Bigaragara ko uwakoze ibi ari umwe mungabo zanjye
Ninde rero?"
Acyibaza ibyo  ingabo ze zarahageze nawe kubera umujinya ahita abiyicira!!
.
..
.
.
Ba Bop nabo bari bageranye pauline munkambi.
Bahise bakirwa mubyubahiro ntangere  abandi nabo bitaho pauline .
.
..
.
.
Gusa rero bop yahise aza kureba umugore n'umwana we,
Raissa"wabikoze neza chr"
Amuha akabizu gusa kuruhande umwana nawe yaravuze bamuhurizaho amaso!
Bop"uzi ko yatubonye!Ariko se ndamwita ngwiki?"
Raissa"siwe utari kumwita izina se?"
Bop"ndaza kurimwita"
.
..
.
.
Tukuzire kuri maker aho yabaye nk'intare iryana!
Maker"ndashaka amashusho y'iyo nyana   
 y'imbwa ikomeje kungendaho"
Ako kanya amashusho  yarazanwe yirebera  uburyo umusore yarwanamo ariko ntiyagira amahirwe yo kubona isura ye!!
MAKER"izi mbaraga hashize amezi arindwi tuzihambye zazutse zite?"
Leuis"nanjye simbizi nyakubahwa"
Maker"ndagirango wegeranye amakuru yose kubikorwa pauline yakoze mukiringo cyayo mezi"
Leuis"ndabikora nyakubahwa"
.
..
.
.
Amasaha yaragiye arisunika ,burira ndetse buracya,
Mugitondo pauline yabashije kweguka usibye ko atabasha kugenda kumpamvu z'uko maker yari yamutoboye ikirenge.
Pauline"maker ugomba guhagarikwa!"
Monia waraho hafi  ahita amufata ati"humura ubu uri mubeza!"
Pauline arahindukira aramureba ati"uracyariho?"
Monia"kubera ko wandokoye tatoo uriya musi ndacyari muzima"
Pauline we ntakindi yatekerezaga yahise asubiza ati"ugomba kunyishura"
Monia"ntacyo naronka naguha"
.
..
.
.

Ako kanya bop nawe yahise yinjira ati"wakangutse pauline?"
Pauline"bop nabyutse kandi nubwo ntabasha kuvuga nabonye buri kimwe wakoze kubwanjye.
Nabonye uburyo wanyambitse
    Intwaro zawe nkaguma mukirere ubundi ugatabara n'abandi.
Ibyubahiro nirwawe"
Ahita amwunamira !!!!
Bop nawe ahita amuhagutsa ati"ntacyubahiro nkwiye kandi nzakora buri kimwe cyose gishoboka ngwanye ikibi"
Keilla nawe yahise avuga ati"mwibagiwe ubuzima bwa brian ariko"
.
..
.
.
Tukuzire kuri maker,
Leuis"nyuma yaho dufatiye igihugu pauline yakoze umushinga ahimba isi ye ,
Iyo si iri mumarembo y'imva ya bop.
Pauline yagambaniye igihugu ubwo yarerekaga ingabo zisaga 200 zikicwa ubwo zari ziteye inkambi y'ishamba"
Yamubwiye byose maze maker ati"tugomba kuhatera kandi aka kanya"
.
..
.
.
Pauline nawe yazanwe ahafungiye brian,
Pauline"antidote yamuvana mubunyamaswa ni amaraso yanjye usibye ko yakwangiza byinshi kuko kugira akire ari bugire imbaraga zirenze"
Bop"ariko turamutse dusohotse hanze y'isi itazwi magic yanjye yabasha kumuhagarika"
Monia"ntabundi buryo ni ukubikora uko."
Ako kanya baramusohoye bajya kumwitaho gusa na maker ndetse n'ingabo ze zari zihagurutse zibateye...LOADING EPISODE 92
Maker arateye kandi ntakintu bazi,
Hari kubarwa gituma bose bakabarangiza ndetse na brian akiyicira inzirakarengane kubera za mbaraga!!
Cmnt dukomeze

0 Comments