LOVE AFTER WAR E80


STAY WAITING
Episode 80
_________
Ep 79 yarangiye bop araswa na raissa agakoroka hejuru kuri etage ,
Colonel we yasaga naho afashe igihugu kuko bop yari amaze kwica umwami yve.
Dukomeze...
.
..
.
.
6 MONTHS LATER
.
Bop arimo kwikinira n'abana bato,
Akoresha magic power afite akarema ibinyugunyugu bibengerana bigasamaza abana!
Birabakinisha bigatuma na bop yishima.
Akiraho pauline mumyenda ya gisirikare yuzuyeho amapeta yaramusatiriye barasuhuzanya !!
Pauline"nanubu nturumva ko abenegihugu bakeneye ubufasha bwawe?"
Bop"nibeshe rimwe mubuzima ,sinshaka kuzakongera gukoresha magic power mpangana ahubwo nzajya nzikoresha ari uko ndi gufasha abana nk'uku"
Pauline"umva bop president Maker akomeje kubabaza benshi"
Amwereka ifoto ati"abo ni abasore n'inkumi baraye bishwe bitwa abagambanyi"
Bop"kuva maker yankoresha akagera kubyo yifushe,akantandukanya n'uwo nkunda ndetse na mama umbyara narahiye kuzakongera kurwana"
Pauline"kureka kurwana urumva utaba umushigikiye?"
.
..
.
.
Tunyarukire ahandi
 Mucyaro kimwe,
Hari inkambi ituwemo n'abantu benshi.
Twinjiye muri burende imwe(zanzu z'imizingi zubatswe mumahema)
Brian araryamye kandi ameze nabi keilla amwicaye iruhande,
Keilla"tuzakora iki ko uwagatabaye abaturage ari wowe ukaba utakibasha?"
Brian"nanjye mbabazwa no guhora kuri iki gitanda ,maker yabashije kunyangiza kuburyo ntazigera nkira habe n'agato"
Byagenze bite?
.
Reka nkugarure umusi w'intambara ubwo brian yarangizaga gukubita bop agahanuka kuri etage colonel yahise amwataka arinabwo yamuteye cya gifunsi cy'agatuza amagufa yagatuza arangirika.
Colonel agiye kumwoherereza amasasu imbunda yanze gufunguka ahubwo haje cya bomboni kiramwasa agwa hirya.
Kumbe ntawundi wari ubikoze yari pauline utabaye.
Yahise yegera ati"mucike muve aha"
Monia,raissa na bop nibwo buriye muri kakadege baracika pauline asigara abyura colonel !!
.
Tugaruke uyu musi,
Brian"uwo mukobwa yakoze igikorwa cy'indashikirwa kuko iyo ataba we twese tuba twarapfuye"
Keilla"ntawamutumaho tukamwifashisha mukwangiza iriya ntwaro?"

Brian"ibyo ntawabikinisha kuko wasanga maker yaramuhinduye bikaba bibi"
.
..
.
.
Tunyure no muyindi burende ahari monia na raissa utwite inda y'imvuka,
Monia"uri gutekereza iki ko ufite intwaro?"
Raissa"ndimo kwibaza uburyo bop yarashe umwami akoresheje iyi ntwaro nanjye akaba ariyo murashisha (ep 79)agasigarana amasasu akwiye habura rimwe?"
Monia"burya se waranayibitse?Ariko uko biri kose niwe wabikoze kuko twasanze amaze kumwica"
Raissa ahita yibuka mbere y'uko arasa bop amubwira ati"ntabwo arinjye mbikoze"
Raissa"biragaragara ko bop atariwe warashe umwami"
Monia"cece ibyo hato utazorihingutsa brian akumva"
.
..
.
.
Tugaruke kuri pauline na bop,
Pauline"kugirango ngukize,nkize brian ,monia na raissa ntibyari icyoroshe kuko byari byarantwaye imbaraga nyishi.
None mwese mugomba kunyishura mumfasha kurwanya maker nkorera ntishimiye"
Bop "wakijije raissa?"
Pauline atangira amwiganira ahereye ubwo yakorokaga kuri etage  pauline nawe yarimo azamuka,
Abibonye nibwo yahise akanda telephone ye maze zankwet
naya maboko yibyuma yari yaramukoreye bihita biza byicomeka kumaboko n'amaguru ya bop bimumanura gake ameze nk'uwahwereye!!!
Bop"colonel waje kumubesha iki?"
Pauline"nari maze igihe kirekire narabiteguye,
Nkimara kugukiza nazamutse hejuru gufasha umwami nubwo nahageze nsanga byarangiye gusa nabashije gukiza abo mpasanze.
Nyuma ya byose colonel yambajije umurambo wawe mpita mwere uwundi namwambitse isura yawe biba birarangiye turagushingura"
Bop"none se aha turi colonel ntahazi?"
.
..
.
.
Keilla nawe yabitse yambunda arasohoka,
Ajya kureba uko brian  amerewe gusa bagenzi arakuriwe biteye ubwoba ubanza atwite impanga.
.
..
.
.
Tugaruke kuri pauline,
Ati"aha ntashobora kuhamenya kuko ari mumva yawe"
(wakwibaza ukuntu mumva habamo abantu bikakuyobera)
Bop"wakoze akazi kadasanzwe gusa kubwanjye ndumva ntaronka uburyo ngushimira"
Pauline"buriho ariko!"
Bop"ubuhe?"
Pauline"kumfasha kurondera ahari abandi tukarwaniriza hamwe maker"....LOADING EPISODE 81
.
Bop aremera cyangwa?
comment dukomeze..

0 Comments